00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro icumi byo ku rwego rwa kabiri byigisha, byahawe imodoka zizabifasha kwihutisha serivisi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 30 April 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Urugaga rw’Abaganga b’Inzobere mu Kuvura Indwara z’Abagore mu Rwanda (RSOG), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, ryatanze imodoka icumi (Van) ku bitaro icumi bibarizwa mu cyiciro cy’ibyo ku rwego rwa kabiri byigisha, bisanzwe bifitanye imikoranire n’iryo shyirahamwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Mata 2025, ku cyicaro gikuru cya RSOG gihereye ku Kacyiru.

Ibitaro byahawe imodoka ni ibya Nyamata, Kirehe, Gisenyi, Kabgayi, Nyagatare, Kibogora, Ruhengeri, Rwamagana, Byumba ndetse na Kibagabaga.

Umuyobozi mukuru wa RSOG, Dr. Ndicunguye Migambi Victor, yavuze ko batanze izi modoka mu rwego rwo gufasha ibitaro kwihutisha serivisi zijyanye no kwita ku bagore bagana ibyo bitaro ndetse no gufasha abaganga gukomeza kuzuza inshingano zabo neza.

Yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi izi modoka zizakemura ari ukorohereza abaganga bakora ingendo zitandukanye bagiye mu mahugurwa mu rwego rwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere bita ku bagore (Gynécologue).

Yakomeje avuga ko nk’uko biri muri gahunda ya leta yo kongera umubare w’abaganga aho yihaye intego ko umubare w’abaganga bahari ugomba kuzikuba inshuro enye mu kiswe 4x4 bitarenze mu 2027 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaganga bake bari mu gihugu.

Yasobanuye ko kugirango serivisi z’ubuvuzi zigende neza hadacyenewe kongera abaganga gusa ahubwo ko bijyana n’ibikoresho bitandukanye bakoresha umunsi ku wundi.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho bongereye bimwe mu bitaro ubushobozi bishyirwa ku rwego rwa kabiri kugira ngo babashe kwigisha abaganga benshi ndetse bazana n’inzobere z’abaganga baturutse mu bindi bihugu kugira ngo bafashe kuko mu gihugu hatari abaganga bahagije.

Yagize ati “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’abaganga bake bazobereye mu kuvura indwara z’Abagore kandi tugomba kuzamura umubare wabo mu rwego rwo kugabanya impfu z’abapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka, ni muri urwo rwego turi gukorana n’inzego z’ubuzima mu gushaka uburyo bwose bushoboka bwatuma icyo kibazo gikemuka.”

“Ubu ibitaro biri ku rwego rwa kabiri byigisha abaganga 60 buri mwaka bavuye kuri 13 bigishwaga ni yo mpamvu twashatse abaganga baturutse mu bihugu nka Uganda, Kenya, Ethiopie na Zimbabwe kugira ngo baze kudufasha kwigisha abacu.”

MINISANTE yihaye intego ko mu 2030 umubare w’impfu z’abagore bapfa babyara uzagabanyuka ukagera byibura munsi ya 70 ku mwaka, ndetse n’umubare w’abana bapfa bavuka ukagabanyuka.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Kibagabaga, Paulette Magnifique, yavuze ko imodoka bahawe zizabafasha koroshya ingendo ku banyeshuri n’abarimu bakenera kujya gukora ubushakashatsi ndetse no kwihutisha serivisi zijyanye zitandukanye.

Yagize ati “Izi modoka zizadufasha koroshya ingendo ku banyeshuri n’abarimu biga mu bitaro byacu bajya gukora ubushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda no hanze yayo ndetse n’igihe bagiye kureba uko serivise zitangwa mu bindi bitaro.”

RSOG yatangiye mu 2012 aho yatangiranye abaganga hagati ya 20 na 30 gusa kugeza ubu iri shyirahamwe rifite abaganga 130 b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore ndetse baracyahugura n’abandi.

Ibitaro icumi byo ku rwego rwa kabiri byigisha byahawe imodoka
Hatanzwe imodoka icumi za Van
Abahagarariye ibitaro bavuze ko imodoka bahawe zizabafasha mu kwihutisha serivise
Umuyobozi mukuru wa RSOG, Ndicunguye Migambi Victor, yavuze ko imodoka batanze zizafasha abanyeshuri bari kwigira kuba inzobere mu kuvura indwara z'Abagore ndetse n'barimu babigisha kwihutisha servisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .