00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byafashe iya mbere mu gushimangira umuco w’isuku binyuze mu gukaraba intoki

Yanditswe na David Eugène Marshall, Iradukunda Desire
Kuya 12 May 2018 saa 10:28
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byasoje icyumweru cyahariwe isuku aho inzego zose zahurije imbaraga hamwe mu guhugura abakozi bose bafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubuvuzi ku bijyanye n’isuku ikwiye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku ireme ry’ubuvuzi, ku bigendanye n’isuku yaba iy’ibikoresho byifashishwa mu kuvura, inyubako zicumbikira abarwayi, ibyumba byagenewe gukorerwamo ibikorwa by’ubuvuzi nk’aho babagira n’ahandi muri ibi bitaro.

Dr. Ngarambe Tharcisse ukuriye agashami gashinzwe ireme ry’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal wakurikiranaga umunsi ku wundi ibyo bikorwa ngarukamwaka bitangira tariki 5 kugeza ku ya 12 Gicurasi, yabwiye itangazamakuru ko ari byiza ko nk’ibitaro bashyira imbere isuku ahantu hose mu rwego rwo kurushaho kubungabunga neza ubuzima bw’abarwayi babagana.

Yagize ati “Byaba bibabaje kubona umurwayi yaza agannye ibitaro afite indwara runaka, ariko kubera ingamba z’isuku mu bitaro zitanogejwe neza, akaba yahandurira indi. Gahunda y’isuku rero ni inkingi ikomeye mu buzima bwite bwa muntu, ariko kwa muganga ho ni ihame ntakuka mu rwego rwo kubugabunga ubuzima bw’abatugana.”

Aganira na IGIHE, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima, ishami rishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko igihugu gifite impungenge z’uko hari abaturage batitabira gukaraba intoki kandi ari imwe mu ngamba zo kubungabunga ubuzima bwabo Minisiteri ishyize imbere.

Ati “Burya intoki zidakarabye ni isoko y’indwara nyinshi, nka Minisiteri rero turahamagarira abafatanyabikorwa kudufasha mu kuzamura imyumvire y’abadaha agaciro gukaraba intoki, kuko bikenewe ko umuntu wese uvuye mu bwiherero, umubyeyi umaze guhanagura umwana witumye, mbere na nyuma yo kurya ndetse n’igihe cyose bikenewe, intoki ziba bikwiriye ko zikarabywa.”

Aganira na IGIHE, Alphonsine Mukamunana ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, ku birebana n’impungenge igihugu gifite z’uko hari abaturage batitabira gukaraba intoki kandi ari imwe mu ngamba zo kubungabunga ubuzima bwabo Minisiteri ishyize imbere.

Yagize ati “Burya intoki zidakarabye ni isoko y’indwara nyinshi, nka Minisiteri rero turahamagarira abafatanyabikorwa kudufasha mu kuzamura imyumvire y’abadaha agaciro gukaraba intoki, kuko bikenewe ko umuntu wese uvuye mu bwiherero, umubyeyi umaze guhanagura umwana witumye, mbere na nyuma yo kurya ndetse n’igihe cyose bikenewe, intoki ziba bikwiriye ko zikarabywa.”

Muri iki gikorwa Faisal yari yanatumiyemo abafatanyabikorwa bayo barimo ibitaro bitandukanye ndetse na zimwe muri Farumasi bikorana, kugira ngo barebere hamwe uko isuku yakomeza gushimangirwa mu mavuriro.

Abitabiriye ubu bukangurambaga ku isuku n’isukura bigishijwe ndetse berekwa uburyo ibyuma bikoreshwa mu mavuriro biba bigomba gusukurwa, uko imiti yifashishwa mu kubisukura ikoreshwa, uko inyubako zikorerwa isuku ibereye ku buryo ibikorerwa kwa muganga bigomba kuba bifite isuku ihagije, uko bakaraba intoki mu buryo bukwiye hifashishijwe isabune n’amazi meza n’indi miti yabugenewe, gusa hari aho byagaragaraga ko batabihugukiwe, bityo bakigishwa uko bikorwa neza.

Impuguke mu kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke, zemeza ko mu gihe umuco wo gukaraba intoki wakwinjira mu mibereho ya buri Munyarwanda wese, bishobora kugabanya indwara zikomoka ku mwanda ku kigero cya 47%.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu 4% aribo bakaraba intoki neza bagakoresheje amazi meza n’isabuni mu gihe 12% bo baba bafite ibikenewe nka Kandagirukarabe, ariko zidakoreshwa uko bikwiye, ahandi nta byangombwa nk’amazi n’isabune zifite.

Ibi rero bigashimangira ko iki kibazo kigomba gushyirwamo imbaraga, cyane ko bigaragara ko indwara zikomoka ku mwanda zishobora guhashywa ku kigero cya 47% mu gihugu, bityo n’ingengo y’imari yagendaga mu kuvura izo ndwara ikazigamwa, ikaba yakoreshwa mu bindi bikenewe, kimwe n’uko impfu z’abahitanwa nazo zagabanuka.

Alphonsine Mukamunana ushinzwe ibikorwa by'ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y'Ubuzima
Dr. Ngarambe Tharcisse ukuriye agashami gashinzwe ireme ry’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Hari abo wasangaga badafite ubumenyi buhagije bwo gukaraba intoki, bakigishwa
Isomo ryo gukaraba intoki ntiryari ryoroheye bamwe

[email protected] | [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages