Binyuze mu itangazo ibi bitaro byashyize hanze, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibi bitaro Prof. Jacob Souopgui, yavuze ko bishimiye kwakira Prof Miliard, bizeye ko ubumenyi n’ubunararibonye afite buzakomeza kubafasha mu guteza imbere ibi bitaro.
Yagize ati "Inama y’ubutegetsi inejejwe no kuba Prof Miliard Derbew yinjiye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nk’umuyobozi mukuru [...] Prof Miliard afite ubunararibonye mu buvuzi, akagira n’ubumenyi mu kuzamura no kunoza imikorere ya gahunda zo kwita ku buzima hitabwa cyane ku barwayi, ubumenyi n’ubushakashatsi."
"Afite ubunararibonye buhambaye mu buvuzi n’ubushake bwo kudufasha kugeza ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ku rundi rwego rw’iterambere.”
Prof Miliard Derbew yavuze ko yishimiye gukorana n’ikipe ngari y’ibi bitaro.
Ati "Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite impano nyinshi, abakiliya bakomeye kandi nejejwe no kugira amahirwe yo gukorana n’ikipe no kuyobora ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu kindi cyiciro cyisumbuyeho cy’iterambere ryabyo."
Uyu mugabo yahawe ikaze n’abandi bayobozi b’ibi bitaro bitandukanye barimo umuyobozi wabyo wungirije, Dr Kalimba Edgar.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!