Iri shuri ni iry’ikigo Africa Transformation Network rikaba riherereye mu Murenge wa Nyamata. Intebe ryatanze zifite agaciro ka miliyoni 1,6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umushinga ryise “Urwaze Ubukira” watangijwe kuwa 6 Ukwakira 2017, hatangwa intebe 15 zikoze mu byuma, mu buryo ziramburwa kugeza ku rwego rwo kuba nk’igitanda, umurwaza yaryamaho mu ijoro.
Kimwe no mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu abarwaza bo ku Bitaro bya Nyamata bari basanzwe bagorwa n’imiryamire nk’uko byasobanuwe na Uwineza Clemence ubwo izi ntebe zatangwaga.
Yagize ati “Ubundi wasangaga umuntu aryama iruhande rw’umurwayi, ibyo rero wasangaga bidutera impungenge ariko izi ntebe ndabona ari igisubizo. Ubu abarwaza baduhaye uburiri n’intebe icyarimwe, barakoze.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa Alfred, yashimiye ishuri ribahaye izo ntebe avuga ko bizafasha abarwayi n’abarwaza baruhaga babuze aho baryama mu gihe barwaje.
Umuyobozi w’Ikigo Africa Transformation Network, Charles Kabeza, yavuze ko izo ntebe zakorewe abarwaza mu rwego rwo kubafasha kuruhuka.
Yagize ati “Ni intebe twakoreye abarwaza kuko tuziko kurwaza ari ikintu gikomeye, nta kintu bagira kwa muganga kibafasha. Iyi ntebe twakoze, ni igikoresho kizafasha abarwaza kuko nijoro bazajya bayikoramo igitanda ku buryo wa mutwaro wo kurwaza twajyaga twumva ugiye guhinduka.”
Yakomeje asobanura ko izindi bazakora zizaba zihariye udushya turenze uturi kuri izo kandi ko byose bikorwa mu rwego rwo kwerekana ko hari byinshi abanyarwanda bakora batarinze kubitumiza hanze.
Umushinga wo gukora izi ntebe wizwe mu gihe cy’amezi atandatu n’abanyeshuri n’abarezi b’iki kigo baba ari nabo bawushyira mu bikorwa, ku ikubitiro intebe 15 zakozwe zikaba zashikirijwe ibyo bitaro ariko ikigo kikaba gifite intego ko kizakora nyinshi uko ubushobozi buzagenda buboneka ku buryo buri gitanda cy’umurwayi mu bitaro (Mu Rwanda) kizagira intebe nk’iyo.



















TANGA IGITEKEREZO