00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaratangajwe mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na CNN

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 February 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Umuvugizi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire, yatangaje ko mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na CNN, hari ibitaragiye hanze kuko iki gitangazamakuru cyahisemo gukata bumwe mu butumwa bwe ntibutambuke, kugira ngo hatambuke gusa ibyo abanyamakuru bumvaga bashaka.

Ku wa Mbere nibwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Larry Madowo wa CNN. Cyatambutse mu bice bibiri, igice kimwe gifite iminota ine n’ikindi gice gifite iminota ibiri n’amasegonda 58.

Icyo iki gitangazamakuru cyubakiyeho inkuru, ni ikibazo Madowo yabajije Perezida Kagame, niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza akamubwira ko ntabyo azi.

Umukuru w’Igihugu muri iki kiganiro yumvikanye asa n’unenga uyu munyamakuru, ko ikimuraje ishinga ari ukumenya niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo.

Ati “Birasa n’aho ushishikajwe n’uko nkwemerera ko Ingabo z’u Rwanda ziri…twakomeza tukagera n’ejo, ntabwo ibisubizo nguha bihinduka kuko wakomeje guhatiriza.”

Stéphanie Nyombayire yavuze ko mu bitaratambutse, harimo ko Perezida Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR ushyikigikiwe na za Guverinoma zimwe zo mu Karere.

Ati “Intego si ukurwanya M23 gusa igizwe n’Abanye-Congo, ahubwo ni ukurwanya u Rwanda no gukuraho guverinoma nk’uko babivuze mu ruhame.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Haba hari utekereza ko u Rwanda ruzicara gusa rugategereza ko ibyo biba? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bwose, ibyo nta kibazo gikwiriye kubamo.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku birego bishinja u Rwanda ko rwavogeye ubutaka bwa RDC, avuga ko yemera ko ubusugire bw’igihugu ari ntavogerwa, akomeza ati “ibyo bisobanuye ko n’ubusugire bw’u Rwanda bukwiriye kubahwa. Ntabwo hari ubusugire bw’igihugu kimwe buruta ubw’ikindi. Iryo ni ihame ntakuka.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko Umuryango Mpuzamahanga ukunze kwibasira u Rwanda, wasize FDLR muri Congo none imyaka 30 ikaba ishize uyu mutwe widegembya.

Yavuze ko miliyari zirenga 40$ zimaze gukoreshwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu myaka irenga 25 ayo mahoro akaba adahari.

Ati “Gushinja u Rwanda ni uburyo bworoshye bwo guhisha amahano bagizemo uruhare n’ingaruka yagize ku karere.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo biroroshye kucyumva. Abantu babifata nk’aho bigoye kubyumva kugira ngo batagira ibyo babikoraho. N’umuntu udafite ubwenge yaba yaramaze kumva ikibazo nyuma y’imyaka 30.”

Ku bijyanye n’intambara imaze iminsi iba mu Burasirazuba bwa Congo yanasize umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ufite inyungu mu ntambara, ndetse ko atekereza ko na Tshisekedi atayikeneye.

Ati “Gusa [Tshisekedi] yashowe muri iyo nzira n’abantu bamwijeje ko bazamurwanirira. Iyo batabikora, ahari yari kubona impamvu y’ukuri, agashyira imbere amahoro.”

Mu bindi Perezida Kagame yaganiriye na CNN ariko bitigeze bitangazwa, harimo umutekano w’u Rwanda. Yavuze ko ikimuraje ishinga ari umutekano w’Abanyarwanda.

Ati “Nshinzwe inyungu z’igihugu n’ibyagifasha kubona amahoro, hanyuma Tshisekedi ari kuvuga ku bijyanye no kutwandagaza, bijyanye n’inari jye ye. Ntabwo ushobora kuyobora igihugu hanyuma ngo uteze ibibazo mu karere kubera inari jye yawe.”

Yakomeje agira ati “Icy’ingenzi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitekerereze yacu, tugomba kumva ko nta muntu uzabidukorera. Twarabibonye mu 1994. Ni byo byatumye dukora ishoramari mu bijyanye n’umutekano, ibindi bizivugira.”

Perezida Kagame yavuze ko ikimuraje ishinga ari umutekano w’Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .