00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirwa byo mu Kivu bishobora guhindurwa pariki

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 20 August 2026 saa 11:19
Yasuwe :

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko hatangiye gukorwa inyigo yo kureba uko ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu byahindurwa Pariki mu rwego rwo kongera umusaruro uva mu bukerarugendo ndetse n’ibyo birwa bikabungabungwa neza mu nyungu z’urusobe rw’ibinyabuzima bicumbikiye.

Ikiyaga cya Kivu kirimo ibiyaga 113, birimo 42 byo mu Karere ka Rutsiro bibumbatiye amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo kuko bimwe bigituwe, ibindi bikorerwaho ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda (Rwanda Wildlife Conservation Association-RWCA) Dr Deo Ruhagaze, yavuze ko inyigo iri gukorwa n’inzobere zirenga 30 ziturutse mu bihugu bihugu bitandukanye, ziga ku birwa byagirwa pariki kuko byose bitazahindurwa pariki.

Ati “Amakuru turi gushaka hano ni ayo kureba ibirwa tugiye kwigaho ni ibihe, turajya kubyigaho dushingiye ku ki n’ibindi kuko ntabwo ari ko ibirwa byose bizagirwa pariki.”

Umukozi muri RDB, Frank Dushimimana, yagaragaje ko hashize amezi ane bakora iyi nyigo ndetse bizeye ko ibizayivamo ari ibifitiye abaturage inyungu kuko biteganyijwe ko iyi nyigo izarangira mu 2027.

Ati “Hashize igihe kigeze nko ku mezi nk’ane dukora iyi nyigo yimbitse, izayobora uru rugendo rwo kureba ko bimwe mu birwa by’ikiyaga cya Kivu byahindurwa koko ibyanya bikomye cyangwa Pariki y’Igihugu, ku buryo inyigo izaba ibereye umuturage uturiye ikiyaga cya Kivu ariko inabereye igihugu muri rusange.”

Inzobere mu bidukikije, Dr Ange Imanishimwe, yagaragaje ko hari hageze ngo ibi birwa bibungabungwe ndetse bitangire no kubyazwa umusaruro.

Ati “Nibiramuka bibungabunzwe icya mbere urusobe rw’ibinyabuzima bihari bizabungabungwa neza, ibiti n’ibyatsi bihari bizatoha neza, bivuze ko bizagira n’uruhare mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ariko n’ababisura binjize amafaranga.”

Niyomugabo Maurice ukora umwuga wo gutembereza abantu mu kiyaga cya kivu akoresheje ubwato yagaragaje ko nibura muri koperative ayoboye batembereza ba mukerarugendo 1000 mu kwezi biganjemo abanyamahanga.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje gukuba kabiri inyungu ziva mu bukerarugendo zikagera kuri miliyari 1,1 z’Amadolari ya Amerika bitarenze mu 2029.

Ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu bishobora guhindurwa Pariki y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages