Prof Rugege yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa y’amezi ane yahawe abantu bo mu nzego zitandukanye kugira ngo babe bahuza b’umwuga.
Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bigizwemo uruhare n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye na cyo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku cyemezo cyabafasha hatitabajwe inkiko.
Ni bumwe buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018 mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu kugabanya umubare w’imanza nyinshi.
Prof Rugege ati “Umubare w’ibirego byakemuwe binyuze mu buhuza warazamutse kuva hatangira kuvugurura abahuza. Umubare wavuye kuri 700 mu 2018 ugera kuri 2199 mu 2024.”
Prof Rugege yakomeje avuga ko urebye mu mezi arindwi ashize yonyine hamaze gukemurwa ibirego bigera kuri 1463 binyuze mu buhuza, ibigaragaraza intambwe ikomeye yatewe.
Yavuze ko nubwo umubare wiyongereye cyane ariko ukiri agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibirego biba byaburanishijwe mu nkiko, yemeza ko ari yo mpamvu bakwiriye gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ahifuzwa.
Ashingira ku mibare y’imanza zaciwe mu myaka nk’itandatu ishize, yerekana ko kuva muri Mutarama 2019 kugera mu Ukuboza 2023, hari hamaze gukemurwa imanza zirenga 5000.
Mu 2019 harangijwe imanza hisunzwe ubutabera zingana na 959, mu 2020 ziba 1000, muri 2021 zigera kuri 821, mu 2022 hakemurwa imanza 743 mu gihe mu 2023 harangijwe imanza 1508.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!