00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirego byakemuwe hisunzwe ubuhuza byikubye gatatu mu myaka itandatu ishize

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 February 2025 saa 08:22
Yasuwe :

Perezida w’Akanama Ngishwanama k’Ubuhuza ku manza zaregewe inkiko, Prof. Sam Rugege yatangaje ko kuva amahugurwa y’ubuhuza yatangira mu 2017, imibare y’ibirego bikemurwa mu buhuza yiyongereye ku buryo bugaragara, aho yikubye hafi gatatu, iva kuri 700 mu 2018 igera kuri 2199 mu 2024.

Prof Rugege yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa y’amezi ane yahawe abantu bo mu nzego zitandukanye kugira ngo babe bahuza b’umwuga.

Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bigizwemo uruhare n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye na cyo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku cyemezo cyabafasha hatitabajwe inkiko.

Ni bumwe buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018 mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu kugabanya umubare w’imanza nyinshi.

Prof Rugege ati “Umubare w’ibirego byakemuwe binyuze mu buhuza warazamutse kuva hatangira kuvugurura abahuza. Umubare wavuye kuri 700 mu 2018 ugera kuri 2199 mu 2024.”

Prof Rugege yakomeje avuga ko urebye mu mezi arindwi ashize yonyine hamaze gukemurwa ibirego bigera kuri 1463 binyuze mu buhuza, ibigaragaraza intambwe ikomeye yatewe.

Yavuze ko nubwo umubare wiyongereye cyane ariko ukiri agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibirego biba byaburanishijwe mu nkiko, yemeza ko ari yo mpamvu bakwiriye gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ahifuzwa.

Ashingira ku mibare y’imanza zaciwe mu myaka nk’itandatu ishize, yerekana ko kuva muri Mutarama 2019 kugera mu Ukuboza 2023, hari hamaze gukemurwa imanza zirenga 5000.

Mu 2019 harangijwe imanza hisunzwe ubutabera zingana na 959, mu 2020 ziba 1000, muri 2021 zigera kuri 821, mu 2022 hakemurwa imanza 743 mu gihe mu 2023 harangijwe imanza 1508.

Abayobozi batandukanye mu nzego z'ubutabera bitabiriye ibirori by'abasoje amahugurwa ku buhuza
Prof Sam Rugege na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa bitabiriye ibirori by'abasoje amahugurwa y'ubuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .