Iki kiraro gisanwe nyuma y’uko umunyamakuru witwa Emma Marie Umurerwa, asangije abamukurikira ku rubuga rwa X ifoto igaragaza umwana ugenda akambakaba ku kiraro kimwe muri ibyo, ku wa 14 Ukwakira 2024.
Nyuma yaho nibwo umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangaje ko mu gihe bagitegereje gusana ruhura ziteye inkeke, Akarere kagiye gutegura umuganda udasanzwe wo kuba bubatse ibyo biraro.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yerekanye amafoto agaragaza ibyo biraro bibiri byari biteye inkeke byasanwe, avuga ko byakozwe n’abaturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.
Yagize ati "Turashimira abaturage bafatanyije n’Akarere ka Kicukiro gusana ibiraro bibiri byari biteye inkeke, mu buryo bwihuse bw’igihe gito, i Nyarurama muri Bigo, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gukora za Ruhurura zihangayikishije."
Yavuze ko Umujyi wa Kigali ushimira abantu bose bakomeza gutanga amakuru ku gihe.
Ntirenganya yabwiye IGIHE ko impamvu zituma umushinga wo gukora za ruhurara utihuta, ari uko nta ngengo y’imari yo guhita babikora bafite, gusa bagenda bazikora uko babonye ubushobozi.
Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukora ruhurura zigiye zitandukanye zizatwara asaga Miliyari 8 Frw, muri zo harimo iya Mpazi yatangiye gusanwa mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!