Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfall uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya RDC bitakemurwa mu buryo bwuzuye ariko byibuze hari uburyo bwaha buri wese amahoro.
Ati “Reka mpere k’uko bimeze ubu. Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n’abandi bashaka kubafasha, bahagarika imirwano, hakabaho agahenge.”
Ikindi cyakemura ibibazo mu mboni za Perezida Kagame ni ugushaka inzira gushakira umuti ibibazo bya politike mu mahoro, ibyo AFC/M23 isaba abayobozi ba Congo bijyanye no kwemera ukuri guhari, ab’i Kinshasa bakabyubahiriza.
Ati “Akavuga (Tshisekedi) ngo ngomba kuganira n’Abanye-Congo batavuga rumwe nanjye, ngomba kubumva nkumva ibibazo byabo, nubwo bafata mu bibazo 10 bagahitamo bitandatu bakavuga ngo kuri ibi turemeranya, ariko ku bindi bine ntitwemeranya, iyo ni intambwe.”
Icya gatatu Perezida Kagame yagaragaje ni uko ab’i Kinshasa n’abandi bose bagomba kumva impungenge z’umutekano u Rwanda rufite, bakazikemura, kuko ibyo kuko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorana na Guverinoma ya Congo.
Ati “Ibyo rero bigomba kwitabwaho. Ibindi byaza munsi y’ibyo. N’iyo wabona bike muri ibyo, guhagarika imirwano, kugirana ibiganiro bya politike n’Abanye-Congo batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ikindi impungenge z’umutekano w’u Rwanda, nta bindi biganiro bikenewe.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahanga afite inyungu mu Burasirazuba bwa RDC, nayo akwiriye kumva ko ashobora kugera kuri izi nyungu binyuze mu nzira nziza.
Ati “N’ibyo bihugu bifite inyungu muri Congo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse”.
Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.
Uyu mutwe uvuga ko icyo uharanira atari ugufata ubutegetsi, ahubwo ko urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa n’ubutegetsi.
Perezida Tshisekedi yamaze igihe kinini avuga ko adashobora kuganira na M23, gusa hashize amasaha make Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto uyu mukuru w’igihugu yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC.
Ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!