00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitatu bikwiriye kwitabwaho mu kubyaza umusaruro AI muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 April 2025 saa 12:42
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bitatu bikwiriye kwitabwaho mu kubyaza umusaruro ubwenge bw’ubukorano (AI) ku Mugabane wa Afurika, birimo kubaka ibikorwaremezo birimo nka internet yihuta.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yafunguraga inama yiga kuri AI by’umwihariko uko bwabyazwa umusaruro ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko “AI iri kugira uruhare mu guhanga udushya, ikihutisha n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Inyungu zayo zigaragara mu nzego zose, umusaruro uriyongera, ibyemezo bigafatwa bifite icyo bishingiyeho kandi n’amakosa akorwa na muntu akagabanuka.”

Iyi nama ibaye mu gihe ubwenge bw’ubukorano buri mu bihanzwe amaso mu iterambere ry’Isi. Mu 2030, AI izongera miliyari ibihumbi 19,9$ ku bukungu bw’Isi, by’umwihariko Afurika yo yunguke miliyari ibihumbi 2,9$. Izagira uruhare mu gukura mu bukene abaturage barenga miliyoni 11, inagire uruhare mu guhanga imirimo.

Perezida Kagame yavuze ko iri zamuka ry’ikoranabuhanga hari ikibazo cy’uko riri mu bihugu bimwe by’Isi, avuga ko “Afurika ntikwiriye gusigara inyuma, ngo ikurikire abandi…tugomba kwisanisha n’uko ibintu bimeze, tugahatana kuko biri mu nyungu zacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibintu bitatu bikwiriye gushyirwamo ingufu kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe kubyaza umusaruro ubwenge bw’ubukorano.

Ibyo birimo gukora ishoramari mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, nka internet yihuta, kubaka ubushobozi kugira ngo duhaze isoko, avuga ko by’umwihariko “Afurika ikeneye ibigo byayo bibika amakuru ndetse n’abahanga mu by’ikoranabuhanga”, anashimangira ko abo bantu bahari koko.

Yatanze urugero ku bigo u Rwanda rwashyizeho byigisha urubyiruko rwa Afurika ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Icya gatatu gikenewe mu kubyaza umusaruro AI, Perezida Kagame yavuze ko "ari ukwihutisha k’Umugabane wacu”.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga “rikwiriye kwifashishwa mu byiza, kandi dufite inshingano zo kurikoresha gutyo. Nizeye ko dushobora gukorana kugira ngo bishoboke. N’ibyavuzwe bya politiki na dipolomasi, twakwifashisha AI ikaduha umusaruro mwiza, aho kugira ngo yivange mu mikorere yacu ya dipolomasi na politiki. Byaba bibi cyane twinjije cyane AI muri politiki…hari ibintu bibi cyane byatubaho.”

Mu bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye harimo Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo; Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi n’abandi.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yavuze ko ubwenge bw’ubukorano ari ingenzi cyane mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika. Yavuze ko gukoresha AI ku Mugabane wa Afurika atari ukwigerezaho ahubwo ari uguhitamo ahazaza h’Umugabane.

Mu ngeri zikwiriye kwitabwaho mu mikoreshereze ya AI, Perezida Gnassingbé yavuzemo inzego eshatu zirimo ubuzima, uburezi n’ubuhinzi.

Yavuze ko Afurika ikwiriye kubaka ikoranabuhanga ryayo, idategereje gukoresha irikoreshwa ahandi, kugira ngo rigire uruhare mu gukemura ibibazo uyu Mugabane ufite.

Kimwe mu byagarutsweho muri iyi nama, ni ibijyanye no kubika amakuru. Afurika ifite 2% gusa by’aho yabika amakuru yayo, andi yifashisha ibikorwaremezo byo hanze yayo.

Imibare igaragaza ko muri Afurika hari ububiko bw’amakuru (Data centres) 179, muri bwo ¼ buri muri Afurika y’Epfo, ugereranyije na 450 buri mu Bushinwa na 1200 buri mu Burayi n’uburenga 5000 buri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Kigali Convention Center, ahabereye iyi nama mpuzamahanga
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo (ubanza ibumoso), Perezida Kagame (hagati) na Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (uri iburyo)
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiriye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga rya AI
Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwaremezo birimo internet yihuta, ari kimwe mu bigomba kwitabwaho mu guteza imbere AI ku Mugabane wa Afurika
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n'abantu baturutse hirya no hino ku Isi
Iyi nama mpuzamahanga yabereye muri Kigali Convention Center

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .