00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bine Perezida Kagame yakoze bidasanzwe mu mboni za Gen Ibingira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 12:28
Yasuwe :

Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, hari ibintu Perezida Kagame yakoze benshi bikabatungura, atanga urugero ku munsi w’ubukwe bwe, yasabye ko inzoga zari zateganyijwe zidatangwa ahubwo zikajya zikoreshwa mu kwakira abashyitsi.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko nyuma y’urugamba ari mu ba mbere bashatse umugore. Icyo gihe ngo Perezida Kagame yabajije Gen Sam Kaka wari Umugaba Mukuru w’Ingabo impamvu abasirikare basigaye bakora ubukwe bagakata Cake, bakananywa Champagne.

Ati “Aratubaza ati Champagne muzi icyo ari cyo? [...] njye ntagiye kwirarira byo kubabeshya, ari cake ari champagne ntabyo nari nzi. Kandi mu bukwe bwanjye abari bantwerereye cyane abaturutse i Burundi, bari bantwerereye amakarito ya Champagne 40, abwira Kaka, ayo makarito na Amstel zari amakarito 300 muzizane zizajya zakira abashyitsi. Ni ko byagenze.”

Ibisobanuro Perezida Kagame yatanze ni uko Champagne na Cake ari ibintu bikoreshwa n’abantu bishimye kandi ko icyo gihe abasirikare batari bishimye.

Ikindi ngo yakoze ni uko yasabye abasirikare kuva mu nzu bari barabohoje, bishakamo ibisubizo. Ibyo byakurikiwe no kugabanya imidoka zagendaga ziherekeje abasirikare bakuru.

Ibindi yakoze ngo bidasanzwe ni ibijyanye no gusaranganya ubutaka. Ati “Ndi umwe mu bari bafite ubutaka bunini ariko ku butaka nari mfite hatujweho abandi banyarwanda 24 kandi n’umuryango wanjye urongera ubaho. Ibyo nta kindi cyabikora atari ubuyobozi buzima.”

Perezida Kagame yavuze ko Unity Club Intwararumuri yabaye umusemburo w'ubumwe mu Banyarwanda
Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko Perezida Kagame ari we muyobozi wakoze ibintu bidasanzwe
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi n'abandi bantu b'ingeri zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages