00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe utamenye byabaye mu rubanza rwa Kabuga Félicien: Loni imwishyuza miliyari 1 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 9 April 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, bishyira iherezo ku myaka 26 yari amaze yihishahisha, ahunga ubutabera bwari bumutegereje ngo aryozwe ibyo yakoze.

Guhindura amazina, gukoresha maji akihinduranya, kwihindura inyamaswa, kwihindura uruhu, kwihindura umugore, kujya gufatwa akaburira mu muyaga n’ibindi. Ngira ngo abumvise inkuru za Kabuga Félicien, bumvise zimwe muri izo nkuru ziganjemo amakabyankuru n’ibihuha, byazaga byerekana impamvu yari amaze imyaka 26 ahigishwa uruhindu, ariko akaba ataratabwa muri yombi.

Ubwo yatabwaga muri yombi byabaye nk’igitangaza mu bindi, ndetse bitungura benshi, cyane ko mu myaka 26 yari ishize, yashoboye kugenda yihishahisha, ahinduranya ibihugu, amazina, ku buryo byagoye kenshi inzego zamushakishaga, ariko nk’uko Abanyarwanda babivuga, iba myinshi igahimwa n’umwe, ’ya minsi 40 y’umujura yarashize atabwa muri yombi’, benshi babyakirana impundu.

Johnson Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe, yaragize ati “Ifatwa rya Kabuga rirashimishije, kandi ni ikintu gikomeye ku mpamvu nyinshi, icya mbere, yihishe imyaka 26, bivuze rero ko ushobora kwiruka ariko ntabwo wakwihisha, ntabwo wakwihisha burundu ngo bigukundire, icya kabiri, Kabuga yavuzwe mu bihugu byinshi, yavuzweho ibitangaza byinshi…Abantu ngira ngo bari baratangiye gucika intege, bavuga ko Kabuga atazaboneka.”

Kabuga yamaze imyaka 26 yihishahisha atarafatwa ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nubwo benshi bishimiye itabwa muri yombi rye, ibyo byishimo ntibyarambye imitaga myinshi, kuko kuva agitangira kuburanishwa, urubanza rwe rwabayemo ibintu byinshi bitigeze bibaho mbere.

Bimwe muri ibyo harimo ko Kabuga ari we Munyarwanda rukumbi waburanishijwe n’Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira (IRMCT) i La Haye mu Buholandi.

Abandi Banyarwanda baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, ariko kuko yafashwe rwarasoje imirimo yarwo, yajyanywe mu Buholandi.

Mu myaka itatu urwo rubanza rwamaze mbere y’uko rusubikwa mu 2023, rwagiye rugaragaramo ibidasanzwe byinshi, ntirwabaye nka rwa rundi rwagombye abakuru, ariko na none ntirwari uruca abana, kuko rwagiye rubamo amacenga menshi, rurinda rusubikwa rutarangiye.

Iburanisha rye ntiryari risanzwe

Mu gihe cy’iburana, Kabuga ntiyagombaga kumara igihe kirenze isaha imwe n’igice imbere y’abacamanza. Bitandukanye n’uko abandi bashoboraga kuburana umunsi wose, we yari isaha imwe n’igice gusa.

Ikindi, uko kuburana kwe, kwagombaga gukorwa nibura inshuro eshatu mu cyumweru, bitandukanye n’uko abandi bashobora kumara iminsi irindwi baburana ubudasiba.

Icyo wamenya kandi ni uko urubanza rwe yagiye arwitabira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘Videoconference’, kubera ibibazo ahanini by’uburwayi.

Kabuga yari afite abaganga bita ku buzima bwe. Nibura impuguke z’abaganga eshanu ni zo zasuzumye ubuzima bwa Kabuga, zikora raporo igaragaza ko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

Ni raporo yahise inashingirwaho n’Urukiko rufata umwanzuro ushimangira ko rubaye ruhagaritse gukurikirana Félicien Kabuga muri Nzeri 2023, bituma aba umuburanyi wa mbere wemerewe kurekurwa kubera ibyo bibazo by’ubuzima.

Iki cyemezo nticyakiriwe neza n’Abanyarwanda benshi, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bishimiye ko Kabuga yatangiye kuburanishwa, akaryozwa ibyo yakoze, ubutabera bugatangwa.

Yaburanaga hifashishijwe 'videoconference'

Loni imwishyuza arenga miliyari 1 Frw

Ikindi gitangaje mu rubanza rwa Kabuga, ni uko ari we Munyarwanda wa mbere waburanye, ubereyemo Loni ideni.

Ubwo yaburanaga, urukiko rwaje kwemeza ko afite ubushobozi buhagije bwo kuba yakwiyishyurira ibizagenda ku rubanza rwe, birimo n’umwunganizi mu mategeko.

Ni mu gihe abandi bo bagiye bishyurirwa na Loni, ariko we nk’umuntu wabaye umuherwe ukomeye mu Rwanda, yagombaga kwiyishyurira.

Igiciro cyose cy’amafaranga Kabuga agomba kwishyura Loni yagiye mu bikorwa byo kumwunganira mu mategeko, ni 1,184,500 $ [angana na miliyari 1,700,296,992 Frw] arimo ayagiye mu gutegura urubanza no mu rubanza nyir’izina.

Ubwo Kabuga yari acyoherezwa kuburanira muri IRMCT, mu Buholandi, yasabye urugereko ubufasha mu kunganirwa mu mategeko, avuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyura umwavoka wamuburanira.

Icyo gihe yahawe umwavoka w’Umufaransa, Emmanuel Altit, nk’umwunganizi we uhoraho.

Mu gihe harebwaga uburyo bwo kwishyura izo serivisi ahabwa, urukiko rwatangiye gukora iperereza ku mitungo ya Kabuga, wafatwaga nk’umwe mu bakire wa mbere mu Rwanda muri ibyo bihe. Igitangaje ni uko nta gifatika bagezeho.

Imwe mu mitungo ye yamenyekanye ubwo umuhungu we w’imfura, Donatien Nshimyumuremyi yananirwaga kumvikana n’umunyamategeko Altit, bakifuza ko yakurwa kuri urwo rubanza, ari bwo yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ku wa 22 Nzeri 2022, atangaza ko Se afite imitungo myinshi bityo bashobora kwiyishyurira umwavoka wese bashaka.

Aho ni ho urukiko rwahereye rwoherereza Nshimyumuremyi ubusabe ku mitungo ya Se yavuzwe muri iryo tangazo ry’umunyamategeko we.

Ku wa 18 Ukwakira 2022, yatanze ayo makuru, ni ibintu byatwaye igihe kirenga umwaka kuyasuzuma, kugeza ubwo mu Ukwakira kwa 2023, Urukiko rwemeje ko ushinjwa afite ubushobozi buhagije bwo kuba yakwiyishyurira umwavoka umwunganira mu rukiko, kuva urubanza rutangiye kugeza rupfundikiwe.

Urukiko rwagaragaje ko hamenyekanye imitungo ya Kabuga mu bihugu bine, ari byo u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Kenya ndetse n’u Rwanda.

Mu mitungo afite muri ibyo bihugu harimo konti za banki, inyubako ndetse n’indi mitungo yihariye.

Urukiko rwagenzuye ingano y’amafaranga afite muri izo konti za banki zitandukanye, nubwo umubare wasanzweho utatangajwe, ariko byagaragaye ko afite ubushobozi bwo kwishyura 1,184,500 z’amadolari, harimo aya ntegurarubanza, ay’igihe cy’iburana kugeza aho urubanza rwari rugeze icyo gihe.

Abereyemo Loni ideni ry'asaga miliyari 1 Frw

Amategeko y’Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira, ateganya ko iyo umuntu ahawe umwunganizi mu mategeko hanyuma bikamenyekana nyuma ko atari abuze ubushobozi bwo kubona umwavoka we, urukiko rushobora gutegeka ko yishyura ikiguzi cyose cyatanzwe ku wamwunganiye.

Kugeza ubu Urukiko ntiruratanga iryo tegeko, gusa hasabwe ko hakorwa isuzuma ry’imitungo ya Kabuga ishobora gukoreshwa hishyurwa uwo mwenda, kuko yahawe umwunganizi avuga ko nta bushobozi, nyuma bikaza kumenyekana ko atari abubuze.

Bivuye ku mwanzuro w’urukiko, imitungo yose ya Kabuga iri muri ibyo bihugu bine yarafatiriwe, kugira ngo izakoreshwe hishyurwa umwenda abereyemo Loni. Gusa kugira ngo ibyo bikorwa bisaba ubufatanye n’inkiko zo muri ibyo bihugu iyo mitungo iherereyemo, bikaba ari byo byatindije icyo gikorwa cyo kugaruza ayo mafaranga abereyemo Loni, kuko bimwe muri ibyo bihugu bibigendamo biguruntege.

Mu bindi bidasanzwe mu rubanza rwa Kabuga, ni uko na nyuma y’uko Urukiko rufashe icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kubera ibibazo by’uburwayi bwe, yakomeje afungiye i La Haye, hagishakishwa igihugu cyemera kumwakira, ku ikubitiro ibihugu bibiri byiyambajwe byabiteye utwatsi byanga kwakira ku butaka bwabyo, ufatwa nk’umucurabwenge mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe bimeze bityo, Urukiko ntirwigeze rutera uw’inyuma burundu kuba uyu mugabo yakoherezwa mu Rwanda, ariko bamwe mu baganga b’inzobere bakurikiranye iby’ubuzima bwe, bavuga ko uburwayi bwe butamwemerera gukora urwo rugendo.

Kugeza ubu Kabuga aracyari hagati nk’ururimi, ataburanishwa kuko ngo ubuzima bwe butifashe neza, ariko kandi agifungiye i La Haye kuko kugeza ubu nta gihugu kiremera kumwakira ku butaka bwacyo, byaba byarabaye nk’ibya cya cyanditswe cyabwiraga Kayini kiti “Noneho uri ikivume ubutaka bwanga…uzaba igicamuke n’inzererezi mu Isi?”

Kabuga aracyafungiye i La Haye, mu gihe nta gihugu kiremera kumwakira ku butaka bwacyo
Imitungo ya Kabuga iherereye mu bihugu bine yarafatiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .