Raporo izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’, yashyizwe hanze muri Mata 2025, igaragaza ko abagabo bapfuye mu 2024 ari 19.843 mu gihe abagore bapfuye ari 16.178.
Ni imibare igaragaza ko abapfuye bangana na 42,9% bishwe n’indwara zandura, abapfuye bazize indwara zitandura bagera kuri 47,7% na ho abazize urugomo, impanuka cyangwa kwiyahura bangana na 9,4%.
Akarere ka Gasabo ni ko kapfushije abantu benshi, bageze ku 1957, gakurikirwa na Nyagatare hapfuye abantu 1608, i Rubavu hapfuye 1527 na ho i bugesera hapfuye abantu 1476.
Urusobe rw’indwara z’umutima rwahitanye abantu benshi mu bapfiriye mu ngo zabo, bagera kuri 1.822, gutera gake cyane cyangwa guhagarara k’umutima byahitanye abantu 1.339, ibibyimba byo mu rwungano ngogozi byahitanye abantu 966, SIDA ihitana abantu 692, mu gihe stroke yishe 587.
Ibyahitanye abantu benshi bapfiriye kwa muganga mu 2024 harimo kuvuka umwana atagejeje igihe n’abavukana ibiro bike bagize 9,6% by’impfu zandikiwe kwa muganga, ibikomere abana bahura na byo mu gihe bavuka (Birth asphyxia and birth trauma) byihariye 4,1%, kwangirika k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko byihariye 3,3%, kwangirika kw’impyiko bituma zidashobora gukora uko bikwiye byahitanye 2,7% by’abapfiriye kwa muganga mu gihe SIDA yahiciye 2,4%.
Ikigereranyo cy’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa cyariyongereye ugereranyije na 2023 kuko bavuye kuri 37,9 ku bana 1000 bagera kuri 39,4 ku bana igihumbi bavuka.
Mu myaka ishize kandi imibare y’abantu bapfa mu gihugu igenda yiyongera cyane. Nk’urugero mu 2021 hari hapfuye abantu 19.797, mu mwaka wakurikiyeho bagera kuri 25.567, na ho mu 2023 baba 32.853.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko mu 2021 indwara y’umutima ituma amaraso n’umwuka mwiza biba bike mu mitsi ikura amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri iba yazibye cyangwa ikaba mito cyane yishe abantu benshi ugereranyije n’izindi kuko bageze kuri miliyoni 8,9.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!