00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi bikoresho bya SADC byari i Goma byacyuwe mu ijoro

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 June 2025 saa 08:15
Yasuwe :

Mu masaha y’ijoro ryo ku wa 26 Kamena, Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho, zibinyujije mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

Ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, mu masaha y’ijoro mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali hagaragaye umurongo muremure w’amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC byifashishwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

Kuri uwo munsi hatashye amakamyo 64 y’ibikoresho mu byiciro bibiri, icya mbere cyahagurutse ku Murenge wa Rugerero ku isaha ya Saa Mbiri z’ijoro, mu gihe ikindi cyahahagurutse saa Tatu n’igice z’ijoro.

Si ibikoresho gusa byatashye, kuri iyi nshuro kuko hatashye n’abasirikare 25 babiherekeje.

Amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC byari i Goma, yatashye mu ijoro
SADC imaze iminsi icyura ibikoresho byayo, ibinyujije mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages