00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimaze kugerwaho bikwiriye kutubera urugero rw’ibishoboka - Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 28 March 2015 saa 03:52
Yasuwe :

Ibimaze kugerwaho bikwiriye kubera abanyarwanda urugero rw’ibindi bishoboka kugerwaho nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ubwo yari amaze kwifatanya n’abatuye Akarere ka Gasabo mu muganda rusange ngaruka kwezi.

Nk’uko bisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba umuganda rusange, uwo kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, Perezida Kagame yawufatanyije n’abatuye mu Murenge wa Kimironko bakora umuhanda mu mudugudu wa Nyirabwana, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Mu ijambo rye nyuma y’igikorwa cy’umuganda, Perezida wa Repubulika yabwiye aba baturage ko yaje kwifatanya na bo ngo bubake ibikorwa by’amajyambere biteza buri wese imbere.

Perezida Paul Kagame mu muganda rusange

Yabashimiye uruhare rwabo mu guteza igihugu imbere asaba buri wese gutera ikirenge mu cyabo kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagombye guhuza imbaraga, buri wese akabonamo undi inyungu , akamubonamo ko bakwiriye gufatanya bagakemura ibibazo birenze ibyo umuntu umwe wenyine ashoboye gukemura.

Ati “Ibimaze kugerwaho bikwiriye kutubera urugero rw’ibishoboka.Bivuze ngo n’ibyo twibwira bikitugoye na byo ko byabonerwa ibisubizo, Tugakomeza gufatanya tugakora tugakora bizima mu mutekano w’Abanyarwanda.”

Yabibukije ko hari byinshi bazungukira muri ubu bufatanye, ati “ Ibyiza biracyari imbere, iyo ibyiza biri imbere rero, nturuha kugira ngo ubigeraho, iyo warushye mbere yo kubigeraho ushobora kutabigeraho."

Yongeyeho ati"Ntabwo dukwiye kuruha kuko tuzi ibiri imbere, tuzi ko n’ibyo dukora ubu ari ukwikorera. Ni twe tubyikorera, ni ku neza yacu; ni ku nyungu yacu ntabwo ari abandi tubikorera. Ni nayo mpamvu ubwo biri mu nyungu yacu nta wundi wategereza ugomba kubikugezaho atari wowe ubigizemo uruhare. Undi warwana ku nyungu zawe kurusha wowe ukwiriye kuba ubikora ni nde?”

Gusigasira ibi bikorwa ariko ngo bisaba umutekano urambye, ni yo mpamvu yakanguriye buri wese gukomera ku wagezweho.

Yakomeje ati “Dukomeze dukore, twikorere, dufatanye, umutekano mu gihugu cyacu, amajyambere, ibyo byose ni ibintu tugomba kugeraho ku buryo buhoraho, bitari iby’igihe kimwe ngo ubundi bibure (…) Uwo ni umuco rero tumaze kubaka, dukwiye gukomeza, tukawuteza imbere nta kidusubiza inyuma kuko uwo muco woroshya ibibazo no kubibonera ibisubizo bikoroha.

Ahereye ku cyegeranyo giherutse gusohoka kigaragaza ko Abanyarwanda bari mu ba mbere bishimye ku Isi, yabasabye ko bagomba kubikora bishimiye guteza igihugu cyabo imbere.

Ati “(..)Kandi tukayageraho tunishimye , ubwo aho nshaka kuganisha murahumva, ejo bundi nahoze nsoma amakuru yerekana ko abanyarwanda bari mu ba mbere ku isi bishimye (…) Ni iyo hari igikwiye kuba kibabaza abanyarwanda babyifatamo neza, ntibajya kuganya.”

Yabibukije kandi kudategereza ababafasha kurusha uko bakwikorera ngo biteze imbere, ati “Nta gihugu kitagira ibibazo, itandukaniro ni uburyo bwo gushaka ibisubizo. Uburyo bwo kubishaka ni ugufatanya, gukora neza, ugakora tuzi aho tuva n’aho tugana. Abagiraneza baba bakwiriye kubakira ku byo dukora, bitari ukudukorera buri kintu cyose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo,Rwamurangwa Stephen, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ahakozwe umuganda ari ukunganira abaturage bo muri uyu mudugudu bahuje imbaraga bakihangira umuhanda wa kilometero 3,5 mu mafaranga bikusanyirije ubwabo angana na miliyoni 250 .

Yavuze ko bahuje ubwenge bafite, amaboko n’ubushobozi barangiza guhanga uyu muhanda.

Nyuma yo kuwushyiramo kaburimbo, aba baturage bazunganirwa wongerwe uhuze n’indi mihanda ya kaburimbo ya Kibagabaga-Kimironko mu gihe uwa mbere uzahuza imidugudu itatu.

Umudugudu wa Nyirabwana utuwe n’ingo 546. Kwiyubakira uwo muhanda byagabanyije ikiguzi cyagombaga kuwutangwaho inshuro zisaga 10 .

Ahabereye uyu muganda hari urujya n’uruza rw’abaturutse mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.

Madamu Jeannette Kagame nawe yitabiriye umuganda

Amafoto: Village Urugwiro
[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages