00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,57 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga hagati ya 17 na 21 Kanama 2026 winjirije u Rwanda arenga miliyoni 11,9 $, ni ukuvuga arenga miliyari 17,57 Frw.

Umusaruro wajyanywe ku isoko mpuzamahanga muri iyi minsi itanu ni toni 9.629 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi muri ibyo byoherezwa mu mahanga, aho yinjije 4,936,307 z’amadolari nyuma yo koherezwa hanze ingana na toni 851.

Icyayi cyinjije arenga miliyoni 1,2 $ nyuma yo koherezwa hanze toni 426. Mu bindi byoherejwe hanze harimo imboga, aho toni 657 zoherejwe zikinjiriza igihugu ibihumbi 497,2 $. Izi mboga zageze ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa ndetse n’ibihugu bya Afurika.

Imbuto zoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 321, zinjije ibihumbi 521,9$. Amasoko yoherejweho imbuto arimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buyapani ndetse n’ibihugu bya Afurika.

Indabyo zoherejwe hanze zingana na toni 5, zinjije 29.668$. Zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza.

Ibikomoka ku matungo na byoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 300 zinjije ibihumbi 515,2$. Zoherejwe mu bihugu bya Afurika.

Ibicuruzwa bitandukanye byoherejwe mu mahanga ni byo byinshi byoherejwe hanze, aho byari toni 7.069, zinjije arenga miliyoni 4,2 $. Ibi bicuruzwa byoherejwe muri Bangladesh ndetse no mu bihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages