00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 11,8 Frw mu minsi itanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 03:00
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 6-10 Nyakanga 2026 umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga winjirije u Rwanda arenga miliyari 11,8 Frw.

Umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga wari toni 9.101, bigizwe n’ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye birimo n’ibikomoka ku matungo.

Mu bicuruzwa byoherejwe hanze, ibindi bicuruzwa bitandukanye n’ibikomoka ku matungo ni byo byinjije amafaranga menshi, aho byinjije miliyari 5,8 Frw muri icyo cyumweru.

Byakurikiwe n’icyayi cyinjije miliyari 2,4 Frw mu gihe ikawa yinjije miliyarii 1,7 Frw. Imboga zinjije miliyari 1,29 Frw naho imbuto zinjije miliyoni 492,1 Frw. Ni mu gihe indabo zinjije miliyoni 32,5 Frw muri icyo gihe.

Ibi bihingwa byagurishijwe mu Bushinwa , u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, Nigeria n’ibindi bihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw mu minsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages