Uwineza yatsindiye iki gihembo cya miliyoni ebyiri nyuma kumurikira akanama nkemurampaka mu n’imbaga y’abantu umushinga yiteguye gukora wo guhinga ibihumyo, agahaza isoko rya Muhanga akomokamo, ariko akazongeraho n’umujyi wa Kigali.
Hari mu marushanwa y’abakobwa bashaka kuba ba rwiyemezamirimo ategurwa n’ishuri ry’abari n’abategarugori Akilah Institute for Women.
Muri Mata uyu mwaka, Uwineza yatangiye guhinga ibihumyo byo kurya n’umuryango we, ahera ku bihumyo 50 atiyumvisha ko bizavamo ubushabitsi (business) bukomeye.
Uyu munyeshuri avuga ko mu gihe yahingaga ibihumyo 50, abaturanyi babimenye bakaza kumugurira, ibyatumye abona ko bishobora kubyara inyungu.
Nyuma yo kubona bitanze umusaruro ugaragara, Uwineza ngo yatangiye kubikora nk’ubushabitsi muri Kamena, atangira agemurira ‘restaurants’ nke zo muri Muhanga, ariko anareshya izo mu mujyi wa Kigali ndetse n’amaguriro yandi ashobora kubikenera.
Gusa akomeza avuga ko bitamuhiriye kubahaza bose kuko atari kubona amafaranga ahagije yo gushora muri ubu bushabitsi akiri umunyeshuri, ariko ubu ngo agiye kwagura ubushabitsi bwe ku buryo azahaza isoko ryose ry’abakeneye ibihumyo.
Yagize ati “Ubu mfite isoko muri Kigali, ariko iyo ntatera intambwe ngo ntangire ntabwo mba mbonye iki gihembo, ariko nikuyemo ubwoba ndakora, kuko iyo uteye intambwe imwe urakomeza kandi ugera ku ntego zose ushaka.”
Yakomeje avuga nyuma yo gutsindira izi miliyoni ebyiri agiye gutangira kurangura nibura ibihumyo bizavaho ibihumbi 250 ku buryo azahaza isoko kandi ku gihe.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Akilah Institute For Women,Lisa Doherty yavuze ko yatunguwe n’iimishinga ikomeye aba bana bagaragaje, ariko anavuga ko byose ari umusaruro mwiza uri kuva mu mbuto babiba.
Doherty ariko avuga ko aya marushanwa ari inkunga kuko hari ubwo umuntu atanga ubumenyi ariko uwo yigishije akabura igishoro ngo abishyire mu bikorwa.
Ati”Ushobora guha abanyeshuri ubumenyi bwose bakeneye, ariko ntabashe kubukoresha kuko yabuze igishoro. Ibyo rero dushaka ko nabyo bijya mu byo dutanga kugira ngo abahembwe babere urugero abandi nabo bakure bafite imishinga nyayo ishobora kubabyarira inyungu.”
Akomeza avuga ko aba batsinze bagomba gukora ku buryo ubushabitsi bwabo bukomeza gukura.
Uretse Uwineza, muri iri rushanwa, Sakina Usengimana ufite umushinga wo gukora amaherena, n’indi mirimbo y’ubugeni yatsindiye miliyoni n’igice, naho Susan Murekatete we ahembwa miliyoni abikesha umushinga wo gukora uduseke n’inkangara bigamije kwigisha umuco nyarwanda.
Kuri ubu Akilah Institute For Women yigamo abagore n’abakobwa gusa ifite abanyeshuri bagera kuri 400, hakaba hari gahuda y’uko mu mwaka wa 2020 bazaba bamaze kurenza abanyeshuri 1000, kandi bose bakagira impinduka bakora aho batuye.



















TANGA IGITEKEREZO