Byatangajwe kuri uyu wa 4 Mata 2017 n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, mu nama yigaga kuri politiki n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Ndayisaba yavuze ko mu Rwanda no mu bindi bihugu hakira abafite ingengabitekerezo banahakana babifashijwemo n’abayikoze ndetse n’abambari babo.
Yagize ati “Hari abakigaragaza ingengabitekerezo haba mu bihugu byo muri Afurika no mu mahanga ya kure. No mu Rwanda hari bake byagiye bigaragara ko bayifiye. Uretse n’ingengabitekerezo, haracyari n’abayipfobya bagashakishiriza mu kuyihakana. Birumvikana, abayikoze ntibashakaga kwitwa abanyabyaha, ngirango nicyo kibibatera, harimo n’abambari babo bagenda babibashyigikiramo, hakaba hakiri bake barwana no guhakana no kuyipfobya, ibyo bamwe babifashwamo n’uko muri ibyo bihugu idahanwa.”
Yakomeje avuga ko bikwiye ko ibihugu byose bishyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ubigerageje wese n’aho yaba aherereye akabihanirwa.
Ndayisaba yakomeje asaba urubyiruko kugira umuhate wo kwiyubakamo ubudahangarwa no gukuza imitekerereze isesengura kugirango babashe kumenye ikibi banakirinda by’umwihariko uzana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa Gahunda muri Never Again, Mukankubito Immaculee, yanateguye ibi biganiro, yavuze ko bibaye ku nshuro ya Gatandatu, bitegurwa kugirango urubyiruko rugire ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ingamba mu gihe cyo kwibuka by’umwihariko rurwanya ingengabitekerezo yayo.
Mukankubito avuga ko Never Again igira ibiganiro byo komora ibikomere igenera urubyiruko n’imiryango y’abarokotse Jenoside n’iy’abayigizemo uruhare.
Yagize ati “Abenshi mu bana tuganira mu rubyiruko bagenda bavuga ko abantu bakuru batabafasha byaba no mu miryango, ariko cyane cyane muri Never Again kuko dukora muri porogaramu ifasha komora ibikomere. Dufite amatsinda y’abakuze n’urubyiruko, ikigaragara ku rubyiruko, hari urukomoka ku miryango yacitse ku icumu, yakomerekejwe na Jenoside n’urukomoka ku yagize uruhare muri Jenoside rufite ipfunwe n’ikimwaro bishobora kubabuza uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo Jenoside no kwiyubaka.”
Yakomeje avuga ko kugira amahirwe yo kubwirwa ibi biganiro, bifasha urubyiruko gutekereza neza no kutubakira ku macakubiri ndetse no kwamagana ibitekerezo bibayobya.
Mfuranzima Fred, umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibyo biganiro, uheruka no gusohora igitabo kivuga kuri Jenoside yabwiye IGIHE ko ibi biganiro ari ingirakamaro ku rubyiruko kuko bigira uruhare rwabo mu komora ibikomere.
Yagize ati “Buri munyarwanda wese afite ibikomere ariko urubyiruko abenshi nitwe tutakomeretse cyane kuko twaje nyuma. Ubwo rero nitwe dufite uruhare rurnini mu komora ibikomere. Ikindi nsaba urubyiruko ni ukwitabira ibiganiro kandi ruzirikana kwibuka rwiyubaka.”
Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu 2015, bwagaragaje ko kwibuka biza ku isonga n’ijanisha rya 90% mu gufasha abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ibi biganiro byabaye mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Abanyarwanda n’isi yose bibuke ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yahitanye imbaga y’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO