00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihingwa bimwe n’inzitiro z’imiyenzi byaciwe mu Mujyi wa Huye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 September 2019 saa 01:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye abafite ingo zizitije imbingo, imiyenzi, n’ibindi bitajyanye n’umujyi, kubikuraho mu gihe kitarenze amezi atatu.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishize, rigezwa ku bo rireba hakoreshejwe uburyo butandukanye bw’itumanaho.

Muri iryo tangazo harimo ko n’abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu Mujyi wa Huye bagomba kubihagarika mu gihe kitarenze amezi atatu.

Hari aho rigira riti “Ntabwo byemewe guhinga amasaka, intoki n’indi myaka itabereye guhinga mu mujyi. Abafite ibibanza bigaragaramo barasabwa kubikuraho mu gihe kitarenze amezi atatu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, yavuze ko abadafite ubushobozi bwo kubaka ibipangu by’amatafari babireka ariko iwabo hakagaragara isuku.

Ati “Ubundi akenshi icyo baba bashyiriyeho imbingo ni ukugira ngo mu rugo hatagaragara […], niba rero wizeye isuku mu rugo iwawe nta mpamvu yo kwirirwa uhahisha. Usibye inaha dufite umuco wo kubaka uruzitiro, n’ahandi usanga hatariho ibyo bipangu kandi hameze neza.”

Kamana yavuze ko byose bigamije kunoza isuku mu Mujyi wa Huye no kugaragaza isura nziza.

Ati “Hari ahantu usanga baca amashara bayashyira ku gipangu kugira ngo bahishe umuntu warebaga mu rugo imbere; ugasanga na sipure ntabwo bazikata zabaye ibigunda; icyo twifuza ni uko tugira urugo ruba ari rwa rundi rubereye ijisho.”

Yavuze ko ibihingwa birebire nk’ibigori, ibishyimbo, amasaka n’ibindi bitemewe kuko bikurura imibu.

Ati “Ibigori ntibyemewe kuko nyabyo biba birebire bigakurura imibu ahubwo nk’imboga, umuntu afite imirima y’imboga mu rugo byo nta kibazo.”

Abatuye mu Mujyi wa Huye kandi basabwe gutunganya inyuma y’ingo zabo bahashyira ubusitani bwiza, hagaterwa n’ibiti by’imitako ndetse bagatema ibihuru aho bigaragara hose.

Buri rugo n’abafite inzu z’ubucuruzi basabwe kugirana amasezerano n’abatwara imyanda ahabugenewe. Ubuyobozi bwanibukije abafite ibibanza mu Mujyi wa Huye bitubatswe, kubitunganya no kubibyaza umusaruro.

Hasobanuwe ko ibyo byose byakozwe mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Huye ukagira isura nziza, nk’umwe mu yunganira Kigali.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwavuze ko buzakomeza gukora igenzura harebwa ko ibyasabwe biri gushyirwa mu bikorwa.

Abafite urutoki n'ibindi bihingwa basabwe kubikuraho kuko byangiza isura y'Umujyi wa Huye
Hatanzwe amezi atatu yo gukuraho uruzitiro rutameze neza mu mujyi wa Huye
Inzitiro z'imiyenzi na zo ntabwo zemewe mu Mujyi wa Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages