Icyo gikorwa ngarukamwaka kigamije gushimira mwarimu ku muhate agira mu kurerera u Rwanda no kumwereka ko umurimo akora ufite agaciro gakomeye.
Bamwe mu barimu bagiye bahembwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda, REB, babwiye IGIHE ko ibihembo bahawe byabagiriye akamaro mu mibereho yabo no mu kazi ko kwigisha ariko cyane cyane byabateye umurava no guharanira guhora ku isonga mu byiza.
Bizirema Sylvain wo mu Karere ka Nyanza mu mwaka ushize wa 2019 yabaye umwarimu w’indashyikirwa mu Rwanda hose mu rwego rw’amashuri yisumbuye ahabwa ibihembo birimo moto, televiziyo n’urupapuro rw’ishimwe (certificate).
Avuga ko atita cyane ku kiguzi cy’ibihembo yahawe ahubwo azirikana agaciro kabyo n’icyo bivuza mu kazi akora.
Ati “Iyo umuntu ahembwe ni nk’ikamba aba yambitswe aba agomba no kuririnda rero, niba ubaye indashyikirwa ugomba guharanira guhora uri indashyikirwa mu mirimo yawe yose ukora ku buryo abantu bose bifuza kukureberaho mu byo ukora bifuza kugufatiraho urugero.”
Agihabwa moto yahise atangira kujya ayigendaho agiye ku kazi ariko nyuma ayiha umumotari uyikodesha agera ku bihumbi 80 Frw ku kwezi.
Amafaranga ava muri iyo moto asigaye ayifashisha mu gutunganya neza inzu zishamikiye ku yo abamo ku buryo ateganya ko nizimara kuzura nazo zizajya zimwinjira agera ku bihumbi 80 Frw y’ubukode buri kwezi.
Televiziyo yahawe nayo imufasha gukurikira amakuru yo mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ariko by’umwihariko muri ibi bihe bya Coronavirus, abana bayikurikiraho amasomo bari mu rugo.
Mutuyimana Restituta wo mu Karere ka Gisagara yatoranyijwe nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rw’amashuri abanza mu 2018, ahabwa ibihembo by’ishimwe birimo moto, mudasobwa igendanwa (Laptop) n’urupapuro rw’ishimwe (Certificate).
Yabwiye IGIHE ko ibihembo yahawe byamugiriye akamaro mu kazi ko kwigisha no mu buzima busanzwe.
Ati “Guhembwa kwanjye rero usibye n’umurava byanteye no kumva akazi kanjye ari akazi kadasanzwe. Imashini bampaye niyo nkoresha mu kazi buri munsi nyiteguriraho amasomo kandi na bagenzi banjye bamaze kuyimenya kuko nkunze kuyibatiza.”
“Moto bampaye nyikoresha ngiye ku kazi cyangwa ngiye gusura ibikorwa byanjye hirya no hino, aho kugira ngo ntegeshe amafaranga ni yo injyana noneho ayo mafaranga nkayazigama.”
Mutuyimana avuga ko amaze kuba indashyikirwa yumvise agomba gukomeza kwiga akaminuza ahita atangira ishuri. Moto yahembwe niyo yifashisha mu rugendo agiye ku ishuri mu mpera z’icyumweru.
Uwizeye Appolinarie yabaye umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere ka Nyanza mu 2017 ahembwa mudasobwa.
Mu 2018 nabwo yabaye indashyikirwa ahembwa ku rwego rw’igihugu, ahabwa telefone igezweho ndetse atoranywa mu barimu bazajya mu marushanwa ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.
Avuga ko ibyo bihembo byose yagiye ahabwa abyifashisha mu kazi ke ko kwigisha bikamworohereza kugakora neza kandi vuba.
Ati “Ni ibikoresho by’ikoranabuhanga, nk’ubu iyi telefone ikora nka mudasobwa, nafunguyeho YouTube Channel nigishirizaho abanyeshuri, by’umwihariko muri iki gihe cya Coronavirus nyifashisha iyo mpugura abarimu, abayobozi bashinzwe amasomo n’abayobora ibigo by’amashuri. Urumva ko nyifashisha mu gutegura amasomo no gukora ubushakashatsi.”
Buri mwaka ubutumwa butangwa n’abayobozi mu Rwanda ku munsi mpuzamahanga wa Mwarimu bukunze kugaruka ku kubashimira umuhate wabo mu kurerera u Rwanda no kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo no mu buzima busanzwe.
Bakunze kwizezwa ubufatanye no guhabwa ubushobozi bwose kandi ko n’ibibazo bafite birimo umushahara muto utajyanye n’isoko ry’iki gihe bizakemurwa.
Bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya umwarimu w’indashyikirwa harimo uko yigisha, uko abanyeshuri yigisha batsinda, imibanire ye na bagenzi be n’ubufatanye mu kazi, uko yiteza imbere mu buzima busanzwe ndetse n’uko akorana neza na Koperative Umwarimu Sacco.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!