00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano ku Rwanda, ubufasha kuri M23, Tshisekedi, AU n’ibindi: Perezida Kagame yaganiriye na Jeune Afrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 February 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Mu gihe umwuka ukomeje kutamera neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, bitewe n’ibirego Leta ya RDC ishinja u Rwanda by’uko ari rwo rugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nubwo u Rwanda rutahwemye kuvuga ko nta shingiro bifite.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibirego by’uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 n’ibijyanye n’abazana ibikangisho ko u Rwanda rushobora gufatirwa ibihano, ndetse no kuri Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

Jeune Afrique : Waba waranyuzwe n’imyanzuro y’inama ihuje imiryango y’uturere iherutse kubera i Dar es-Salaam, hanyuma se waba utekereza ko guhagarika imirwano byasabwe n’abakuru b’ibihugu bizashyirwa mu bikorwa?

Paul Kagame: Kunyurwa, yego. Abitabiriye inama barebaga ahazaza, bemeranya ku ngingo zitanga icyizere. Ubu, icyo twareba ni uburyo imyanzuro ishyirwa mu bikorwa by’umwihariko n’uruhande rwa Congo cyane ko ari rwo rurebwa cyane. Kuri iyo ngingo, nta mpamvu n’imwe yasobanura ukutitabira inama mu buryo bw’imbonankobone kwa Perezida wa RDC [Félix Tshisekedi]. Ijoro ryabanje, yari yahisemo kujya muri Tchad gusaba ubufasha bwa gisirikare mbere yo kwitabira inama akoresheje ikoranabuhanga. Ibyo bisobanuye imigambi ye. Kuri we, igisubizo ni intambara mu gihe abandi bashaka igisubizo kinyuze mu nzira y’amahoro.

Mu nama idasanzwe yahuje abakuru b'ibihugu bigize SADC na EAC, ku wa 8 Gashyantare 2025

Inama y’i Dar es-Salaam yasabye ko haba ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23, ari na rwo ruhande muhagazeho. Ariko yanasabye ko havaho “ingamba zanyu z’ubwirinzi” ndetse mukanacyura ingabo zanyu, bivuze ko byemejwe ko ingabo zanyu ziri muri RDC…

Ibi bireba ahanini RDC ntabwo bireba u Rwanda. Ikibazo kireba RDC, ni ho gikomoka, ni na ho kiri. Ku bitureba, birumvikana ko hari ibitureba kandi uruhare rwacu tuzarukora nk’uko bigombwa.

Tumaze imyaka 30 dufite aho duhuriye n’ikibazo, kuva ikibazo ubwacyo cyabaho. Murabizi, muzi amateka yose si ngombwa ko nyasubiramo. Twagiranye amasezerano arenga atanu na Guverinoma ya Congo kuva mu 2007 ariko ntiyigeze yubahirizwa na RDC. Umutwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside uracyahari. Dukwiriye gukomeza guceceka ntitugire icyo dukora? Kwitirira u Rwanda ikibazo, ni uguhisha ukuri kw’ibintu no gushaka guhindura amateka, uwakorewe icyaha agahinduka umunyacyaha.

Hanyuma rero, hari uguhuzagurika no kutavugisha ukuri kw’ibihugu nk’u Bubiligi, bifite uruhare mu mateka y’iki kibazo. Guverinoma ya RDC yahaye akazi abacanshuro, nk’uko mwese mubizi. Baturutse he? Ni i Burayi. Waba warigeze wumva igihugu na kimwe cy’i Burayi cyamagana igifite abaturage babigizemo uruhare na guverinoma yabahaye akazi? Nta na kimwe. Ariko bakomeza gusubiramo ko byose ari amakosa y’u Rwanda.

Haba hari ibyago ko aya makimbirane yakwira mu karere kose nk’uko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje izo mpungenge ubwo yavugaga kuri iyi ngingo?

Ntabwo watinya umuriro kandi uri gukomeza kuwenyegeza. Icyo twakuye mu byavuzwe na Perezida w’u Burundi n’uwa RDC, ni umugambi wo guhungabanya u Rwanda.

Ni bo batumye ibintu bigera aho bigeze bahembera intambara, banavuga ko bazakuraho Guverinoma y’u Rwanda. Bo, Abarundi n’abayobozi ba Congo, ni bo bashaka gukwiza aya makimbirane mu karere ashingiye ku moko, ku mitwe igendera ku ngengabitekerezo y’amoko n’izindi politiki zitubaka. Ntabwo bumva ko nubangamira abantu, bazashaka kwirwanaho.

Mu by’ukuri, ntabwo nzi icyo ibi bihugu bibiri bishaka kugeraho, ariko ntekereza ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ukuri kuzatsinda. Bakwiriye guhaguruka bagakemura ibibazo bya nyabyo.

Ikiri ukuri, ni uko u Rwanda rufitiye impuhwe M23 kandi rushyigikira uyu mutwe. Kubera iki?

Mbere na mbere mfitiye impuhwe u Rwanda, igihugu cyanjye, cyisanga muri ibi bibazo biterwa n’abaturanyi badashyira mu gaciro n’abandi bantu batiza umurindi amakimbirane bibereye kure. Naba mfitiye M23 impuhwe? Yego, nshingiye ku bihamya n’ibimenyetso. Uyu mutwe urengera abantu benshi, bamaze igihe bacunaguzwa, bicwa, bameneshejwe bakaba impunzi. Dufite ibihumbi by’impunzi zatanga ubuhamya bw’ibyo. Niba aba bantu bagirirwa nabi, ni uko bafitanye isano n’u Rwanda.

Abagize M23 bashinjwa ko ari Abatutsi, barashaka kubirukana ngo bajye mu Rwanda kandi si u Rwanda rwabagejeje muri Congo, kandi ni amateka y’ubukoloni no gukata imipaka y’ibihugu.

Iyi politiki mbi yazanywe na Guverinoma ya RDC igamije guheza igice kimwe cy’abaturage ba Congo ishingiye ku nkomoko yabo. Hanyuma ni ukubera iki ntagirira impuhwe abo bantu? Mwahitamo ko nifatanya na Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w’ikibazo? Ku bw’abajenosideri, FDLR? Ku bwa Wazalendo yashyizweho na Guverinoma ya Congo kugira ngo ikore ubwicanyi bushingiye ku moko? Cyangwa se ku bw’ubuyobozi bw’u Burundi bwinjiye muri aya makimbirane bufite intego imwe yo gushyigikira bagenzi babo b’Abanye-Congo mu mugambi wabo w’ubwicanyi no kurimbura abo bantu? Ikibazo nk’iki cyabayeho mu 2012-2013, kubera iki nyuma y’imyaka 10 iki kibazo kigihari? Kuki kitakemuwe kare kose? Ibi ni byo bibazo byo kwibaza.
.

Niba M23 igizwe n’Abanye-Congo, kubera iki mutareka ngo Abanye-Congo bikemurire iki kibazo?

Ikibazo cyiza. Ariko ni ahabo kugira ngo bagisubize: kubera iki baremye iki kibazo, kandi kubera iki bagikomeje kurusha uko cyahoze? Ikindi kibazo: ni FDLR. Kubera iki iki kintu kigamije inabi kikiriho, kandi se kubera iki kigikoreshwa mu kurwanya u Rwanda? Aba bantu baramutse bacecetse, ntibagaruke mu Rwanda kuturwanya, ntabwo nahangayika. Abanye-Congo nta kibazo bagira cyo kubana n’aba bantu bakoze ibyo bakoreye mu gihugu cyabo. Ariko ntabwo nakwemera ko abantu nk’aba bakoreshwa na Leta ya RDC mu gihe Loni irebera. Dufite inshingano zo kwiyitaho. Abanyarwanda barababaye bihagije.

Ese ikibazo cya FDLR ntikiri gukemurirwa muri ibi bitero biri gukorwa?

Oya. Baracyahari, bamwe barahunze, abandi berekeje mu majyepfo, aho bari kwisuganyiriza. Bakurikiye ingabo z’u Burundi, bava i Goma bajya i Bukavu.

FDLR yaba ikiri ikibazo ku Rwanda?

Yego rwose. Ku bakibishidikanyaho, ndabamenyesha ko Loni ifite imirundo n’imirundo ya raporo n’ibimenyetso bigaragaza ko bakiriho. Baracyafite ya ngengabitekerezo kandi baracyarota kugaruka mu Rwanda bagasubiramo ibyo bakoze mu 1994. Bungukiye mu cyuho cyose cy’imiyoborere mu burasirazuba bwa Congo, babayo.

Ndibuka ikiganiro nagiranye na Perezida Tshisekedi kuri iyi ngingo. Yavuze ko FDLR iri mu myumvire. Namubajije niba azi ko muri icyo gice cy’igihugu cye, aba bantu bahagenzura, bakusanya imisoro, bacukura amabuye y’agaciro, bahinga, kandi ko bahifashisha nk’ikigo baturukamo batera u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019, itsinda rya FDLR ryinjiye mu majyaruguru y’u Rwanda riturutse muri Congo. Ryishe abasivili mbere yo gusubirayo. Mu 2022, barashe ku butaka bwacu inshuro eshatu bakoresheje imbunda ziremerewe batijwe n’ingabo za Congo. Izi ni ingero.

M23 na AFC bifite abanyamuryango bafite gahunda ya politiki igaragara: gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi. Ushyigikiye iyi ntego?

Nshobora kumva icyo bari kugaragaza. Dufitanye ikibazo na Leta ya Congo mu by’ukuri itaratowe, haba ku nshuro ya mbere n’iya kabiri, kandi ifite gusa umugambi wo gutoteza abaturage, guteza akavuyo kurushaho no kwigwizaho byose. Imitungo yose muri iki gihugu itwarwa n’itsinda rito ry’abantu, ridatwara byose gusa ahubwo rinarwanya abandi baturage basigaye, miliyoni mirongo z’abaturage.

Uko bimeze, umuntu nahaguruka, akabirwanya, kubera iki nabigiramo ikibazo? Abantu bo muri Congo basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, baharanira icyiza, bakanenga abari ku butegetsi, bakibaza uko bagiyeho, niba bakwiye kubugumaho. Nubwo uyu mutwe uri mu kuri, ntabwo bindeba ku buryo navuga ko nywushyigikiye kandi ko sinabasunikira gukora impinduka, uko baba bafite impamvu kose.

Ubwo abasirikare ba M23 bagenzuraga umupaka uhuza RDC n'u Rwanda i Goma, ku wa 29 Mutarama 2025

Perezida wa Angola João Lourenço, usanzwe ari umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yari yateguye inama ibahuza na Perezida Félix Tshisekedi mu Ukuboza i Luanda. Perezida wa RDC yagiyeyo ariko wowe ntiwajyayo. Kubera iki?

Kubera impamvu nakubwiye, sinjya gusuhuzanya no gufata amafoto. Twagombaga guhurira i Luanda tugasinya amasezerano yari yateguwe n’abaminisitiri bacu n’abatekinisiye, ntabwo twari tugiye kuganira. Ayo masezerano rero ntabwo yumvikanyweho kubera ko Kinshasa yanze gushyiramo ibibazo by’ingenzi byakabaye biri no mu nshingano zayo.

Ibitero bya M23 ku Mujyi wa Goma byahitanye abarenga 3000. Haba hari uruhare rw’u Rwanda muri ibyo?

Nta na rumwe. Ingamba twashyizeho ni iz’ubwirinzi gusa. Ku rundi ruhande, umubare munini w’abahitanywe n’imirwano bari abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba FDLR, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bafatanya ku rugamba. Umubare w’abasivile baguye mu ntambara ubarirwa muri 500.

Nk’ibisanzwe ahantu hose hari amakimbirane, ku bw’ibyago, abasivile bisanga bagizweho ingaruka ariko biragora kumenya nta gushidikanya uwagize uruhare muri izo mpfu. Hanyuma, kuki mwashaka kugereka ku bandi, ku Rwanda cyangwa undi wese icyaha cyo kwica abari bahanganye?

Ubwo impunzi z'Abanye-Congo zahungaga ziva mu Burasirazuba bwa RDC zari zigeze mu nkambi y'agateganyo ya Rugerero i Rubavu mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2025

Kuba ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa RDC bifatwa nk’ukuri kudashidikanywaho n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na hafi ya bose mu bafatanyabikorwa banyu barimo n’u Bushinwa. Bose basaba ko izi ngabo zivayo. U Rwanda rwaba rwarahejwe ku rwego mpuzamahanga?

Ruhezwa mu biki? Kubera izihe mpamvu? Ntabwo mbitekereza. Ni byo, bifatwa nk’aho nta shiti ingabo z’u Rwanda ziriyo, ariko FDLR iteye inkeke ku mutekano w’u Rwanda, rutewe inkeke n’abacanshuro hamwe n’ubushotoranyi bukorwa na Félix Tshisekedi n’u Burundi ku karubanda na byo birigaragaza.

Aba bantu batunenga, birengagije ibitubangamiye, bari barihe mu myaka 30 ishize ngo bakemure ikibazo? Bakoraga iki ngo babuze Guverinoma ya Congo gukomeza gucunaguza abaturage bayo no gukoresha abarwanyi bakoze Jenoside mu kwibasira u Rwanda?

Ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byavuze ku guhagarika inkunga bigenera u Rwanda ndetse banatangaza ko bashoboa gushyiraho ibihano. Mwabasubiza iki?

Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.

Twanyuze mu bihe bigoye mu 1994, ibyo bihe byaradukomereye. Icyo nababwira rero kiroroshye. Ni ya nkuru y’umugore nababwiye mu ijambo ryanjye mu Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 mu 2024. Mbere yo kumwica, abicanyi bamusabye guhitamo urupfu yifuza. Igisubizo cye, yabaciriye mu maso.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutegetsi bwa Biden bwakunze gutunga
agatoki u Rwanda ku bufasha ruha M23. Ubutegetsi bwa Trump mubona buzagira imyitwarire itandukanye kuri mwe?

Ntabwo mbizi. Nubwo nizeye ko umunsi umwe, umuntu azabona ibintu uko biri, ahari ubuyobozi bwa Trump buzabibona uko. Niteze ko ibintu byinshi bizahinduka ugereranyije ubuyobozi bucyuye igihe n’uburiho. Kandi ibyinshi bigahinduka byiza, harimo n’ibitureba.

Ni gute Afurika ikwiye kwitwara nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga za Amerika no gusesa ikigo cyayitangaga cya USAID?

Hari urugendo rwo gusuzuma no gusesa mu nzego zitandukanye no mu bigo. Impamvu zabyo zarasobanuwe kandi zirumvikana. Muzi aho mpagaze ku bijyanye n’inkunga, nabisobanuye igihe kinini.
Ariko tugomba kwemera ko aya mafaranga yatangwaga, akanyerezwa, agakoreshwa n’abantu mu nyungu zabo. Iyo inkunga igeze mu gihugu, zigabanwa hagati y’abazitanga n’abari ku butegetsi, nke cyane ni zo zigera ku bazikeneye. Ntidukeneye inkunga zidakemura ibibazo mu buryo burambye. Dukeneye inkunga zifasha abantu kwiteza imbere.

Amavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, yari umushinga mwashyizemo imbaraga mu myaka itanu, ariko ntabwo yatanze umusaruro. Ni intege nke zabayeho ku ruhande rw’abakuru b’ibihugu?

Cyane rwose. Ni twe bireba. Natoranyijwe kugira ngo nyobore ayo mavugurura. Mpuriza hamwe itsinda ry’inzobere hanyuma dushyikiriza abakuru b’ibihugu amavugurura akenewe mu nzego zose. Twemeranyije ku by’ingenzi, mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ni bwo ibibazo byatangiye kugaragara. Abari bateraniye mu nama, babyemeye, batangiye gukora mu buryo butandukanye n’ubwemeranyijwe. None ni inde wo kubibazwa utari twe ubwacu?

Hari ikintu kitari cyo kuri twe Abanyafurika kandi rwose dukwiriye kubyemera tudaciye ku ruhande, ntibikwiriye kwemera ikintu, ko uzagishyira mu bikorwa, hanyuma ngo hakorwe ibinyuranye. Hanyuma ibi bikisubiramo inshuro zitabarika, bigakorwa n’abantu bamwe. Ntabwo nzi uko byakemuka ariko ni ikibazo gikomeye.

Ni iki mwiteze kuri manda ya Perezida Lourenço ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe?

Ntekereza ko azagerageza gukora ibishoboka byose, mwifurije amahirwe masa, niteze ibyiza kugeza igihe hagaragaye ibinyuranye n’ibyo. Uko azakorana natwe cyane, ni ko tuzamushyigikira.

Ku wa 17 Gashyantare 2023, mu Nteko Rusange isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa, ubwo Perezida Kagame yari asohotse mu biganiro byamuhuje na mugenzi we wa Angola, João Lourenço (wa kabiri ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .