Inzego enye z’ubutabera zashyizweho harimo Urukiko rw’Umuryango, Urukiko Gacaca, Urukiko rw’Abunzi n’Urukiko rw’Ibwami rwahanganywe n’u Rwanda, ruhangwa na Gihanga. Gusa habagaho n’izindi nkiko zihariye ari zo Urukiko rw’Umutware w’Ingabo n’Urukiko rw’Umutware w’Ubutaka, ari nazo zakemuraga imanza zihariye zijyanye n’Ingabo ndetse n’Imibereho n’Imibanire y’Abantu, cyane cyane ishingiye ku butaka.
Igihano cyo kubabarira
Ushobora kumva bitangaje kuba baguha imbabazi bikaba igihano, ariko niko byari bimeze mu Rwanda rwo hambere kuko iyo baguhaga imbabazi hari ibyo bagutegekaga gukora ndetse bakanagutongera kugira ngo ugaruke mu Muryango Nyarwanda.
Igihano cyo gucibwa icyiru
Mu Kinyarwanda cy’ubu, iki gihano ni kimwe twita ihazabu. Iki gihano bagitangaga iyo wabaga wahamwe n’icyaha cyo guhemukira umuntu bakaguca icyiru cyo gutanga ikintu runaka harimo inzoga, ingano y’imyaka rukana cyangwa ugatanga inka bitewe n’uburemere bw’icyaha wakoze.
Igihano cyo gukomwa
Gukomwa kwabaga ari ukukubuza uburenganzi bwo gukora ibintu byose mu gihugu ndetse no kukubuza kujya ahantu runaka nko ku isoko, ku iriba cyangwa se ukaba utemerewe gusangira n’abantu n’iyo haba ari iwawe mu rugo.
Igihano cyo gucibwa
Gucibwa byakoreshwaga mu buryo bubiri, hari uburyo bwo kuvuza ingoma bitaga gucishwa ingoma. Barazivuzaga, bakavuga ngo kanaka araciwe agiye mu mahanga ariko iyo Umwami waguciye yatangaga byarashoboka kugaruka mu gihugu.
Uburyo bwa kabiri bwakoreshwaga butandukanye n’ubwa mbere kandi bwo ntabwo byashokaga ko ugaruka mu gihugu kabone nubwo umwami yaba yaratanze, ahubwo ubuvivi bwawe nibwo bwagarukaga mu gihugu. Aha bavuzaga igikoresho cy’umuziki cyitwaga urusengo.
Igihano cyo kwicwa
Iki gihano ntabwo ari igihano cyakundaga gutangwa kenshi ahubwo cyatangwaga ku bantu babiri gusa; ni ukuvuga umuntu wagomeye Umwami ndetse n’umuntu wagambaniye Igihugu.
Ibi bihano byatangwaga n’inzego z’ubutabera zari zarashyizweho na Kilima Rugwe uretse igihano cy’urupfu cyonyine cyatangwaga n’Urukiko rw’Ibwami.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!