Mu Rwanda iki gitabo kiri mu biro by’Intumwa ya Papa.
Mukeka yagishyizemo ubutumwa bwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Ubutumwa bwa Mukeka buvuga ko “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije Guverinoma ya Vatican, Kiliziya Gatolika, ndetse n’abemera bose bo hirya no hino ku Isi, ku bw’urupfu rwa Papa Francis.”
Yakomeje avuga ko Papa Francis yabereye benshi icyitegererezo.
Ati “Nyirubutungane yari umuyobozi ushimwa mu by’umwuka ndetse impuhwe n’urukundo afitiye abandi byabereye icyitegererezo miliyoni z’abantu barimo n’aba hano mu Rwanda. Ibigwi bye bizakomeze kubaho binyuze mu mirimo ya kiliziya n’ibikorwa by’abo yari asangiye nabo umuhamagaro.”
Papa Francis yitabye Imana tariki 21 Mata 2025, azize Stroke no guhagarara k’umutima. Yari amaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!