00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigwi bye ntibizibagirana - U Rwanda rwunamira Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 06:21
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yanditse mu gitabo cyashyizweho ngo gikusanyirizwemo ubutumwa bwo kwihanganisha abakirisitu Gatolika ku bw’urupfu rwa Papa Francis, agaragaza ko ibigwi asize bizahoraho.

Mu Rwanda iki gitabo kiri mu biro by’Intumwa ya Papa.

Mukeka yagishyizemo ubutumwa bwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ubutumwa bwa Mukeka buvuga ko “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije Guverinoma ya Vatican, Kiliziya Gatolika, ndetse n’abemera bose bo hirya no hino ku Isi, ku bw’urupfu rwa Papa Francis.”

Yakomeje avuga ko Papa Francis yabereye benshi icyitegererezo.

Ati “Nyirubutungane yari umuyobozi ushimwa mu by’umwuka ndetse impuhwe n’urukundo afitiye abandi byabereye icyitegererezo miliyoni z’abantu barimo n’aba hano mu Rwanda. Ibigwi bye bizakomeze kubaho binyuze mu mirimo ya kiliziya n’ibikorwa by’abo yari asangiye nabo umuhamagaro.”

Papa Francis yitabye Imana tariki 21 Mata 2025, azize Stroke no guhagarara k’umutima. Yari amaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yanditse mu gitabo cyashyizweho ku bw’urupfu rwa Papa
Mukeka Clémentine, hamwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .