00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bya leta birakangurirwa kwandika amateka ya Jenoside kugira ngo atazibagirana

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 12 April 2016 saa 09:00
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhangana n’abanyamahanga bifashisha inyandiko bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irakangurira ibigo bya leta kwandika amateka ya Jenoside kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Ibi byatangajwe n’umunyamategeko wa CNLG, Jean Louis Ndahigwa kuri uyu wa 12 Mata, ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta (OAG) bari bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ndahigwa yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruhangane n’abashaka guhisha ukuri no kugoreka amateka biganjemo abari inshuti za leta yateguye ikanakora Jenoside, abanyarwanda basabwa kugaragaza ukuri kwabo.

Ati” CNLG, nk’urwego rubishinzwe rwandikiye inzego zose za leta, ari uturere, ari ibigo byose bya leta kugira nibura uyu mwaka uzajye kurangira hari amateka buri kigo cyanditse. Twatanze imirongo ngenderwaho migari kugira ngo bazayifashishe.”

Ndahigwa yakomeje avuga ko bizatuma amateka y’ukuri y’abanyarwanda asigara n’abana bari kuvuka bakazayifashisha haba mu kwiga no kumenya ukuri kuri Jenoside.
Yanibukije ko kandi uretse ingamba zashyizweho zigamije kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, urugamba rwo kuyirwanya buri wese yagakwiye kurugira inshingano akigisha bagenzi be.

Uwera Pelagie, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagaragaje ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kunyuzwa mu kwigisha abanyarwanda uburere mbonera gihugu.

Ati” Ntabwo ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu tuvuga ngo kirahita kirangira, nubwo tuvuga ngo hasigaye umubare muto. Icyo tuvuga ni ukwigisha, umuntu akiheraho akiyigisha, akiga kuyiranduramo ndetse akigisha n’abandi.”

Uwera yakomeje avuga ko ikindi gikwiye ari ugushyira mu nyandiko amateka avuga ukuri bitari ku bigo gusa ahubwo buri muntu wese akajya agira inyandiko ivuga ibyo azi n’ibyamubayeho muri Jenoside agamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uretse ubu butumwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22, hanatanzwe ubuhamya bwa Gawayira Patrick wagaragaje uburyo yiyambitse nk’interahamwe kugira ngo abashe kurokoka ndetse akanabigeraho abifashijwemo n’umuturage utarahigwaga wemeye gutanga amafaranga ye ngo we n’abavandimwe be babashe kugezwa muri Congo.

Uwera Pelagie Uwera Pelagie, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora na Jean Louis Ndahigwa,Umunyamategeko wa CNLG
Gawayira Patrick wasobanuye uburyo yiyambitse nk’interahamwe kugira ngo abashe kurokoka
Abakozi b'ibi bigo bitabiriye uyu muhango wo kwibuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages