00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’amashuri birenga 600 bikora nta byangombwa byatangiye gufungwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 August 2026 saa 12:32
Yasuwe :

Ubugenzuzi ku byangombwa byo gukora (accreditation) buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi (NESA) buzasiga ibigo birenga 600 mu gihugu hose bitujuje ibisabwa bibyujuje bihabwe ibyangombwa ibindi bigahagarikwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi rishingiye cyane ku ho amasomo ahatangirwa.

Ibigo birebwa n’ubu bugenzuzi mu gihugu hose birenga 600 byashinzwe n’abikorera kandi bisanzwe bikora nta byangombwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, yabwiye IGIHE ko ibigo biri gukorwaho ubugenzuzi birimo ingeri zinyuranye, harimo ibyari byarafunguwe n’ikigo cyahoze ari WDA ariko bigaragara ko aho bikorera ubu hatujuje ibisabwa.

Harimo kandi ibyo abantu bagiye bashinga ku giti cyabo byigisha abana bake ariko bikorerwa ahantu hatujuje ibisabwa.

Ati “Hari aho umuntu yagiye afata nk’inzu yo guturamo, igice kimwe akakigira ishuri. Nka Kinyinya hari aho twasanze barafashe inzu y’inkiko bayihindura ishuri ry’abana.”

Andi mashuri arebwa n’ubu bugenzuzi by’umwihariko ni amarerero ahabwa ibyangombwa n’inzego z’ibanze n’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) ariko ugasanga harimo abana biga kugeza mu mashuri abanza.
Uyu muyobozi yaboneyeho gushyira umucyo ku mashuri arenga 30 yahagaritswe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo muri Nyakanga 2026, agaragaza ko basanze hamwe amarerero yarahinduwe amashuri.

Ati “Aho twagiye dufunga ayo mashuri, abana tukabajyana ahandi hari ikigo cy’amashuri abanza noneho irerero rigakomeza kuba irerero. Turacyakorana na NCDA kugira ngo dutandukanye amarerero n’amashuri asanzwe.”

Ubu bugenzuzi bugamije gukuraho ikibazo cy’amashuri yagiye yitangiza mu gihugu hose, ayo bikabije cyane agahagarikwa, andi agasabwa gushaka ibyangombwa kandi rizakomeza kugeza yose ahawe ibyangombwa andi ahagaritswe.

Amashuri ashobora kwihanangirizwa muri ayo ni aho usanga babura nk’ubwiherero buhagije, ibigega bifata amazi n’ibindi byashakwa nyuma amasomo adahagaze ariko nk’aho abana bigira ho nta kibazo hafite.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi, Irere Claudette, aherutse kuvuga ko kuba hari amashuri yahagaritswe bidakwiye gutera impungenge ababyeyi kuko abana batazabura aho biga hemewe, ndetse ko ayahagaritswe ashobora kongera gufungurwa.

Ati “Ba nyiri aya mashuri agihagarikwa hari hakiri umwanya wo gukosora, ariko ubu dufite ibyumweru bibiri aho bashobora gukorana na NESA, ibyo bitujuje bakabikora byarangira ku itariki ya 7 Nzeri 2026, bakazatangira bikongera kwigirwamo nta kibazo.”

Yagaragaje ko mu by’ukuri guhagarika ibigo by’amashuri atari ibintu bidasanzwe, gusa yemera ko haba harabayeho kudohoka kw’inzego bigatuma hari ibigo byemererwa gukora kandi bitujuje ibisabwa.

Yongeyeho ko Leta yishimira ko abikorera bafatanya na yo mu kongera ibigo by’amashuri, ariko ko nanone bigakorwa mu buryo budasubiza inyuma ireme ry’uburezi cyangwa bwateza ibindi bibazo.

Amashuri atujuje ibyangombwa yatangiye kugenzurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages