Ibigo byahejwe mu gupiganira amasoko ya Leta ni ibyagaragayeho amakosa yo kutubahiriza ibikubiye mu masoko byatsindiye kuva mu 2018 kugeza mu Ukuboza 2024.
Umukozi muri RPPA, John Mpunga, yabwiye The New Times ati “ibigo 105 byahanwe hagendewe ku itegeko rya 2018 rigenga amasoko ya Leta n’irya 2022.”
Mu bigo bigaragara ku rubuga umucyo.gov.rw byahagaristwe kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka irindwi, harimo ibyananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano cyangwa bikayashyira mu bikorwa mu buryo butandukanye n’uko ateganyijwe, ibyatanze amakuru atari yo, ibyakingiye ikibaba uwari warahejwe agasubira mu masoko ya Leta, n’ibindi.
itegeko rigenga amasoko ya Leta rigena ko ukumirwa imyaka irindwi ku gupiganira amasoko ya Leta ari utanze mu ipiganwa ry’isoko amakuru atari yo arebana n’isosiyete, inyandiko zayo cyangwa ubushobozi bwayo; ugaragaweho kwica amategeko hagamijwe gushaka isoko; ukoresha amasezerano y’isoko atari yo akaka inguzanyo muri banki.
Binareba kandi utishyura abaturage yakoresheje, yaguriye ibikoresho cyangwa serivisi mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko; uhindura aderesi ntamenyeshe urwego bafitanye amasezerano; impuguke igaragaweho gukora amakosa mu nyigo mu gihe iri gushyirwa mu bikorwa; ugambana n’abakozi ba Leta mu gutegura isoko cyangwa ibitabo by’amabwiriza agenga ipiganwa n’abandi.
Ingingo ya 145 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta ryo mu 2022 ivuga “Uwatsindiye isoko ushyira mu bikorwa isoko uko bidateganyijwe, utubahiriza ibipimo by’ubuziranenge byumvikanyweho cyangwa udashyira mu bikorwa inshingano z’amasezerano y’isoko ku mpamvu zidaturutse ku rwego rutanga isoko aba akoze ikosa.”
Ahanishwa guhezwa mu masoko ya Leta mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana 5% by’igiciro cy’isoko giteganywa mu masezerano kandi amasezerano y’iryo soko agaseswa.”
Amategeko ateganya ko umuntu ukumiriwe ku masoko ya Leta yari afite iritari ryarangira, yemererwa kubanza akarirangiza ariko ntihabeho kuvugurura amasezerano y’isoko.
Nubwo RPPA itajyana mu nkiko ibigo byagaragayeho amakosa, iyo harimo ibyaha bihanwa n’amategeko byohererezwa ubushinjacyaha bukabikurikirana.
Mpunga yavuze ko guheza ibigo byagaragayeho amakosa ntibizongere kuyapiganira, byatanze umusaruro cyane cyane bituma ashyirwa mu bikorwa neza ugereranyije na kera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!