00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bigiye guhembwa

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 17 November 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Ikigo gihuriza hamwe abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, People Matters Kigali-Rwanda, kigiye gutangira guhemba ibigo bifata neza abakozi.

Ibihembo bya mbere bizatangwa tariki 20 Ukuboza 2024, mu muhango uzabera kuri Four Points by Sheraton Hotel i Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushingo 2024, ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwatangaje ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi bitandukanye.

Buri cyiciro hazavamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo mu 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.

Sibyo gusa kandi hazahembwa n’ibigo bikizamuka byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka ibiri bibayeho.

Umuyobozi Mukuru wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke yishimye kandi neza, ikigo kikabona umusaruro.

Ati “Twaricaye hagati yacu turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki tutabishimira? Niho havuyemo rero igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku bakozi reka nabyo tubishimire, nibwo bwa mbere bigeye kuba mu gihugu. Ubundi habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo bakozi. Iyo gahunda niyo tugambiriye, kandi niyo dushyize imbere”.

Yasobanuye ko ibigo bizahembwa ari ibizabasha kugaragaza uko byitaye ku bakozi babyo muri uyu mwaka wa 2024.

Yavuze kandi ko iyo ibigo byitaweho n’abantu babikoramo bakitabwaho igihugu cyatera imbere ntakabuza.

Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwasabye ibigo n’abashinzwe abakozi kwandikisha ibikorwa byakozwe biteza imbere abakozi mu mwaka wa 2024,

Kwiyandikisha byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2024, bikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2024.

Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda, Steven Murenzi, niwe wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi gahunda
Joseph Munyengango uri mu kanama kazatanga amanita, yavuze ko hazatangwa amanota mu buryo bwa kinyamwuga kandi abazegukana ibihembo bazaba babikwiriye
Rachel Irakoze, umukozi muri MHub izatera inkunga iki gikorwa yavuze ko yifatanyije na People Matters Kigali Rwanda
People Matters Kigali Rwanda yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, isobanura uko ibihembo bizatangwa n’abo bigenewe
Nyuma y'ikiganiro n'itangazamukuru hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .