Aya matora ni amatora adasanzwe ku Rwanda kuko abaye mu gihe rwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, n’imyaka 30 igihugu cyibohowe ndetse ko aje mu gihe u Rwanda ruri mu ntangiriro z’icyerekezo gishya cy’iterambere, Vision 2050.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko kuri iyi nshuro Abanyarwanda basaga miliyoni 9.5 ari bo bazitabira amatora, barimo miliyoni ebyiri bazatora bwa mbere. Nibwo bwa mbere u Rwanda rugize ubwitabire bwinshi bw’abazitabira amatora ugereranyije n’andi matora yayabanjirije.
Imyiteguro yo kwakira abakandida yaratangiye taliki 17 Gicurasi haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya 53 y’abadepite itorerwa muri 80, bikazasozwa taliki 30 Gicurasi, hakazatangazwa urutonde rwa burundu rw’abemerewe kwiyamamaza taliki 14 kamena 2024. Komisiyo y’Amatora iherutse kugaragaza ko n’ubwitabire buri hejuru.
Ibyavuye mu matora bizatangazwa Taliki 20 Nyakanga naho ibya burundu bikazatangazwa Taliki 27 Nyakanga 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!