00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’umuceri byazamutse birenze urugero ku Isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 September 2023 saa 02:59
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ryatangaje ko muri Kanama uyu mwaka ari bwo ibiciro by’umuceri byazamutse cyane mu myaka 15 ishize.

Ibi biciro byiyongereyeho 9,8% mu kwezi gushize nyuma y’aho u Buhinde bushyizeho amabwiriza abuza gucuruza umuceri mu mahanga.

Ku rwego mpuzamahanga, ibiciro by’ibiribwa byagabanutseho gato mu kwezi gushize ugereranyije na Nyakanga bitewe n’igabanuka ry’iby’ibinyampeke, amavuta yo guteka, inyama n’ibikomoka ku mata.

Inkuru ya Journaldemontreal ivuga ko ibiciro by’umuceri byo byagizweho ingaruka n’icyemezo cyafashwe ku wa 21 Nyakanga na guverinoma y’u Buhinde, kibuza ko umuceri w’iki gihugu utari uwa basmati ucuruzwa mu mahanga.

Uyu muceri ugize kimwe cya kane cy’uwo u Buhinde bwoherezaga mu mahanga; umwanzuro ukaba warafashwe hagamijwe guhunika ibiribwa bihagije abaturage b’iki gihugu.

U Buhinde bufite uruhare rwa 40% mu bucuruzi bw’umuceri ku isi; buwohereza muri Afurika cyane cyane muri Sénégal, Nigeria, Côte d’Ivoire, Bénin kimwe no muri Aziya nko muri Pakistan na Philippines. Ahandi ni mu bihugu birimo Türkiye na Syrie.

Nubwo bimeze bityo FAO ivuga ko ububiko bw’umuceri ku isi buhagije ku buryo ubukangurambaga mu by’imicururize buzasozwa mu 2023/2024 bwiyongereyeho 1,4% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri raporo ya 2022/2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages