00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2025 saa 08:27
Yasuwe :

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw.

Ibi RURA yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, ivuga ko bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 6 Nzeri 2025, Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bikazagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

RURA yakomeje ivuga ko "Mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro."

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byazamutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages