UR yari imbere ya PAC isobanura amakosa y’imicungire y’umutungo yakoze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019. Aya makosa arimo inguzanyo zahawe abagiye kwiga mu muhanga zitishyuwe, yaba ku bagumyeyo ndetse n’abagarutse mu gihugu.
UR kandi ngo raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko yasesaguye asaga miliyoni 150 Frw mu igurwa ry’amacumbi ndetse n’ubukerererwe bwo kwishyura imisoro, bwateye igihombo cya miliyoni 68 Frw.
Umuyobozi wa PAC, Hon. Muhakwa Valens, yavuze ko ibisobanuro bahawe bitabanyuze, gusa yongeraho ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere, ibintu bizahinduka.
Yagize ati “Ibisobanuro baduhaye ntabwo byatunyuze, ni naho twagiye tubasaba inyandiko zigaragaza ibyo bisobanuro bagiye baduha”.
Yavuze ko icyizere cy’impinduka gishingiye ku bikorwa iyi kaminuza yatangiye, kuko UR yatangiye gutegura inyandiko zigaragaza abagize uruhare mu makosa yagaragajwe.
Ati “Icyizere kirahari kuko bagaragaje ko barimo gukusanya inyandiko zigaragaza ababigizemo uruhare, biduha icyizere cy’uko izo nyandiko nizimara kuboneka, ababigizemo uruhare bazakurikiranwa, ndetse banatubwiye ko hari abo batangiye gukurikirana mu nkiko”.
Ku ruhande rwa Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko hari itandikaniro n’imyaka ishize, ati “mu bisobanuro byabo mwagiye mwumva ko harimo ubushake bushobora kugenzurwa [ku buryo] Inteko yabikurikirana”.
Yongeyeho ati “Ibibi birarutana, ntabwo ari bibi cyane nk’uko byari bibi mu myaka icumi cyangwa itanu ishize, ni bibi ariko ibibi birarutana”.
Ku rundi ruhande, Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, nacyo cyari kitabye PAC, gisobanura amakosa agendanye no kutumvira inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, imitangire idahwitse y’amasoko ndetse no kutamenyekanisha imisoro ku gihe byose hamwe byatumye WDA ihombya leta arenga miliyari 2.581 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.
PAC iri kumva ibisobanuro mu magambo by’ibigo n’inzego za leta 56 byagaragayeho amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wabyo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!