Ni itegeko rikomeje kugibwaho impaka mu Nteko n’inzego zitandukanye, aho Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ikomeje gukusanya ibitekerezo ngo rizatorwe ribereye Abaturarwanda bose.
Mu bikomeje kwibazwa ni uburyo bwo gukusanya intanga cyangwa kuzitanga kuko hari abatekereza ko bishobora kuvamo ubucuruzi aho uwazitanze ashobora kwishyurwa.
Ingingo ya 76 y’iryo tegeko, yerekana ko gutanga intanga cyangwa urusoro ari igikorwa abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe bakora batanga ku bushake intanga zabo cyangwa urusoro rwabo kugira ngo bafashe abandi gutwita.
Ibyo bisobanuye ko intanga zitangwa ku bushake aho kuba ikiguzi, kuko hari abashobora kubikoresha nk’ubucuruzi.
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, bidakwiye kuzagirwa ubucuruzi.
Ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kororoka ariko hatajemo icyo kintu cyo gucuruza.”
Igisekuru cy’umwana wabyawe kizaba ikihe?
Abadepite n’abo mu miryango itari iya leta bagaragaje ko iri tegeko rigomba kwitonderwa cyane ko rifite ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho by’abaturage.
Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bijyanye no kumenya inkomoko n’igisekuru ku mwana wabyawe hifashishijwe ubwo buryo.
Ati “Ndumva tugiye kuva mu muco cyane, ubundi umwana akwiye kuba afite ababyeyi bazwi ni byo byiza. Dushobora kuba tureba ibyo bya siyanse, ariko dukwiye kugira na kirazira y’umuco Nyarwanda.”
Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko mu gihe umuntu yatanga intanga ku bantu babiri cyangwa batatu batandukanye ushobora gusanga hari abana bazashakana kandi bavukana.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori mu Cyaro (Réseau des Femmes), Uwimana Xaverine, yagaragaje ko ku mubyeyi wari ufite ikibazo cyo kubona umwana ari we ufite inshingano zo kuzamubwira uburyo yabyawemo na cyane ko abikora agamije gukemura ikibazo yari afite.
Dr. Athanase Rukundo, yavuze ko izo ngingo zizakomeza kuganirwaho.
Ikiruhuko cyo kubyara kizahabwa nde?
Izindi mpaka zavutse ku bijyanye no kumenya ushobora guhabwa ikiruhuko cyo kubyara ku mubyeyi wabyaye, hagati y’uwatwise n’uwatwitiwe.
Impamvu ni uko uwemeye gutwitira undi, atandukana n’umwana akimubyara, agashyikirizwa uwasabye ko atwitirwa akaba ari we umwitaho.
Birumvikana ko nubwo ataba yagiye ku gise ariko aba agiye kurera umwana ukivuka.
Mu bigomba gusuzumwa nabyo birimo hagamijwe kureba uko bizakorwa kuko mu gihe abagiranye amasezerano baba ari abakozi, bizaba ngombwa ko hakenerwa ikiruhuko cyo kubyara, kinateganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Kuki harebwa abashyingiranywe gusa?
Itegeko riteganya ko uzajya yemererwa iyo serivisi ari abashyingiranywe byemejwe na muganga ko badashobora kubyara.
Abo muri sosiyete Sivile bo basabye ko n’ingaragu zakemererwa guhabwa izo serivisi kuko hari abahitamo kudakora imibonano mpuzabitsina ariko bifuza kubyara abana aho kubigenera gusa abafite ibibazo byo kutabyara.
Ikindi gikomeje kwibazwaho ni ibikubiye mu masezerano usaba gutwitirwa n’uwemerewe kumutwitira bakorana bari imbere ya noteri mbere yo kugana ikigo cy’ubuvuzi.
Hatanzwe ibitekerezo ko hakorwa nk’urugero rw’amasezerano agaragaza uburyo bizajya bikorwa, n’ibiyakubiyemo kugira ngo bikorwa binyuze mu mucyo.
Hasabwe kandi ko hazategurwa iteka rya Minisitiri mu gihe iryo tegeko ryaba ryatowe uko riri, rigashyira umucyo ku mikorere yabyo.
Ibihano birakaze
Umushinga w’Itegeko uteganya n’ibihano bikakaye ku bashobora gukora ibyaha aho igihano gito ni ugufungwa amezi atandatu, ikinini kikaba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.
Mu byaha biteganywa harimo nko gushyira mu mugore intanga cyangwa urusoro bitari iby’umuntu, kubitanga utaruzuza imyaka igenenwe cyangwa uyirengeje, gutanga intanga cyangwa insoro byatanzwe n’umuntu umwe ku bashyingiranywe barenze umuryango umwe.
Hanarimo gutanga intanga kw’abafitanye isano no gukora igerageza mu birebana no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe guhindura ubwoko bw’abantu cyangwa guhitamo igitsina cy’uzavuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!