00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’ingutu ku bagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 February 2017 saa 01:06
Yasuwe :

Kuva mu myaka itatu ishize havuguswe imiti myinshi ku kibazo cyo gutwara abantu mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali; tagisi nto zizwi nka ’Twegerane’ zaraciwe, amasosiyete atatu yegukana isoko ndetse buri imwe muri zo iharirwa imihanda igomba gukoreramo. Imiti yavuguswe ni myinshi ariko kugera magingo aya ntirabasha gukemura ibibazo bikomeje kwibasira abagenzi.

Sosiyete eshatu, KBS, Royal na RFTC ni zo zifite gusohoza inshingano zo guha serivise nziza abagenzi muri Kigali, ariko abagenzi ntibaranyurwa kuko bamwe muri bo usanga bahagaze ku mihanda hirya no hino mu Mujyi bategereje imodoka zibatwara, bikaza kurangira bategereje isaha igashira.

Hari byinshi byo gushima byakozwe muri iyi myaka ishize mu birebana no gutwara abagenzi mu modoka rusange birimo nk’ikoreshwa ry’amakarita ya "Tap & Go", ubushake bwo gushyira internet mu modoka rusange n’ibindi, ariko hano turibanda cyane ku bikeneye kunozwa kandi bikomeje kubangamira abagenzi.

Abatuye mu duce tumwe na tumwe barakubititse

Abagenzi baturuka Kicukiro – Gatenga - Magerwa - Nyabugogo cyangwa mu Mujyi kenshi na kenshi bategereza bisi hagati y’iminota 30 n’isaha, ibi bikiyongera ku gihe kirekire bamara mu nzira, mu gihe abakoresha inzira mu Mujyi - Gatsata bategereza imodoka bakaba barenza isaha baratarayibona.

Mu masaha ya gitondo abagenzi bava Gatsata bagana mu mujyi bategera ku byapa byegereye ahubatse ibiro by’Umurenge wa Gatsata - ku Kiliziya babona imodoka bigoranye. Rimwe na rimwe bahitamo gutega igare bakajya kuzifatira Karuruma barwanya ko zibageraho zuzuye. Utabikoze gutyo ashobora gutega kabiri, akabanza kugera Nyabugogo,akaba ari ho ategera izijya mu mujyi.

Abagenzi berekeza mu bice bitandukanye bafatira imodoka muri gare yo mu mujyi wa Kigali bavuga ko bagorwa no kumara umwanya munini ku murongo

Naho abategera ku murongo wo mu Mujyi-Kimisagara, iyo bigeze hagati ya saa moya na saa tatu z’ijoro, bategereza imodoka hagati y’iminota 30 n’isaha.

Byagera k’uwa Nyabugogo-Rutonde, bo ikibazo cyabo gisa n’aho ari umwihariko. Umugenzi twahasanze saa tatu z’ijoro yagize ati “Hari ubwo umuntu agera aha saa moya akabona imodoka saa tatu z’ijoro. Ku manywa nta bagenzi benshi baba bahari ariko ku mugoroba kiba ari ikibazo gikomeye nubwo hari intambwe yatewe kuko mbere ya 2015 twategaga amagare.”

Abandi ni abagana Kimironko cyangwa bavayo, aho baba benshi, abategera cyane cyane Chez Rando bakagorwa no kubona imodoka zijya mu mujyi,kuko izituruka muri gare ya Kimironko zibacaho zuzuye.

Umugenzi uvuye i Muhanga atanga uvuye i Kanombe kugera mu mujyi wa Kigali rwagati

Urugendo ruva i Muhanga kugera muri gare ya Nyabugogo ntirurenza isaha imwe mu gihe kuva i Kanombe ugera Nyabugogo cyangwa mu mujyi hari igihe bitwara amasaha agera kuri abiri.

Ku mugoroba wo ku itariki 4 Gashyantare 2017, umunyamakuru yahagurutse muri gare yo mu mujyi wa Kigali yerekeza i Kanombe. Yinjiye muri bisi nini ya KBS, saa 17 h57, ifite imyanya 39 yo kwicaramo, mu gihe abandi bagenda bahagaze. Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70.

Abakoresha ligne ya Kanombe bashobora kumara amasaha abiri mu nzira

Abagenzi bari bicaye batuje ubona ko basa n’abamenyereye ko zidahaguruka zituzuye.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 27 bisi yahagurutse muri gare tunyura Gitega - Camp Kigali – CHUK - Inkuru Nziza - ku isoko rya Nyarugenge, ihaguruka kuri City Plazza 18 h 53.

Yageze i Kanombe ku cyapa cya nyuma (Nyarugunga) 19 h57, bivuze ko yamaze isaha n’iminota ine mu nzira yiyongera ku yo abagenzi bahagaze, inapakira mu mujyi.

Usibye umubyigano w’ibinyabiziga wari kuri Peage, ahandi bisi yagendaga ihagararaga hajyamo cyangwa havamo abagenzi.

Abagenzi bumvikanisha ko noneho iyi bisi yakoresheje umwanya muto mu nzira kubera ko itahuye n’umubyigano ukabije nk’uko bisanzwe.

Sosiyete zitwara abagenzi zizi akababaro k’abagenzi

Umuyobozi wa KBS, Deo Muvunyi, yavuze ko ibibazo byo gutinda mu nzira bihari ariko ko abavuga ko bamara amasaha abiri mu nzira ari ugukabya. Ahanini ngo biterwa n’umubyigano w’imodoka cyangwa mu gihe habayeho guhindura ibyerekezo by’imihanda.

Yanavuze ko abagenzi na bo bagira uruhare mu gukererwa mu mayira cyane cyane abatarumva akamaro ko gukoresha amakarita bishyuriraho itike y’urugendo.

Ati “Mu gihe abagenzi bose batarabasha gukoresha amakarita iyo bategereje kwishyura mu ntoki no gusubizwa bibafata umwanya munini bakaba bakererwa mu nzira.”

Icyakora ntahakana ko hari abashoferi bumva ko bagomba guhagarara kuri buri cyapa bagezeho nta n’impamvu yabyo.

Yemeje ko nta kibazo cy’ubuke bw’imodoka KBS ifite uretse ko zigabanuka mu muhanda igihe zagiye mu igaraje ari nyinshi.

Ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi kiba ingutu mu masaha y'ijoro mu bice bimwe na bimwe

Umuyobozi wa Royal Express, Muneza Nilla, yatangaje ko ikibazo gihari na bo bakibona, ariko abagenzi bakwiye guha agaciro intambwe imaze guterwa mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Abantu bagombye kumva ko hari ibibazo byakemutse ariko kuko bafite aho bifuza kugera ni cyo gituma batareba ibyagezweho.”

Yavuze ko ibibazo biri mu nzira bakoreramo birimo gutinda kw’abagenzi ku mirongo n’iby’imodoka nke ndetse no kunoza serivisi bagiye kubishakira ibisubizo ku buryo umwaka utaha nta bibazo bizaba biri muri ligne ikoreramo.

Ati “Tugomba kurwanya ko abantu batega imodoka bagakererwa bahagaze ku murongo. Ntabwo turagera ku ntego twifuza, umuntu ntiyagombye gutegereza iminota irenze itanu. Bimwe biri gukemuka ariko hari n’ibitarakemuka. Hakenewe imodoka, turimo kuzongera ku buryo hari izo dutegereje mu kwezi kwa Kane cyangwa kwa Gatanu.”

Yavuze ko kuba imihanda imwe n’imwe yatangiye kwagurwa byitezwemo ibisubizo byaterwaga n’umubyigano w’imodoka “kuko hari izahabwa bisi zitwara abagenzi itandukanye n’iy’izindi modoka.”

RURA yemeza ko aho bategereza iminota 30 ku mirongo atari henshi

Emmanuel Asaba Katabarwa uyobora ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA ntiyemeranya n’abavuga ko bamara umwanya munini ku murongo kuko imodoka ziza vuba na vuba.

Yagize ati “Umuntu uvuga ko imirongo ari miremire sinemeranya na we, kuko umuntu ni we utegereza imodoka, si imodoka imutegereza. Uburyo bw’imirongo bukoreshwa ku isi hose, nujya no muri Amerika uzayihasanga. Usibye ahantu hake, nta murongo ushobora kurenza iminota 30 .”

Emmanuel Asaba Katabarwa uyobora ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA

Akomeza agira ati “Hari abitwaza umubyigano w’ibinyabiziga mu muhanda, mu Rwanda ntawo tugira ugereranyije no mu bindi bihugu. Ntitwifuza ko n’iyo minota 30 umugenzi yayimara ategereje. Ni yo mpamvu twashyizeho gahunda y’uko buri minota itanu imodoka igomba kuba igeze ku cyapa mu masaha mu masaha y’abagenzi benshi, mu gihe gisanzwe ikaba 15. Ikiriho ni uko ihagera abagenzi bakayibana benshi, nka Kimironko hari ikibazo.”

Katabarwa avuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti hashakwa imodoka nini zitwarira rimwe abantu benshi.

Ati “Turimo gushaka ko haza imodoka nini. Nka Kimironko hari ibibazo usanga imodoka iza vuba ariko abantu bakaba benshi.”

Katabarwa yavuze ko ikibazo cy’ingutu gihari atari imirongo ahubwo ari icy’imodoka zitinda mu nzira, zihagarara kuri buri cyapa, inategereje abantu badafitanye gahunda.

Abagenzi bagirwa inama yo gutanga amakuru kuri RURA bifashishije nimero iba iri ku cyapa kiba mu modoka imbere, bakavuga ikibazo cyabaye, aho cyabereye na nimero iranga imodoka barimo kugira ngo RURA ibafashe gukemura ibibazo.

Kuba imihanda imwe n'imwe yo mu mujyi wa Kigali yaratangiye gusanwa ni kimwe mu bitanga icyizere ku kwihuta kw'imodoka zitwara abagenzi
Hari igihe imirongo iba ari minini nta modoka n'imwe iri muri gare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages