Mbere ya byose ndagushimiye ko wazamuye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo mu biganiro biheruka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza. Mu rwego rwo kugaragaza agaciro k’umurimo wakoze wo kumenyekanisha ibibazo byo ku rwego mpuzamahanga mu Nteko y’u Bwongereza, nashatse kukuganiriza kugira ngo ubutaha uzabashe kuvuga mu buryo butomoye uko ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bihagaze muri iki gihe.
By’umwihariko ndashaka kugaragaza ikibazo, imizi n’uruhare rwacyo mu mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuryango mpuzamahanga wananiwe kumva neza imiterere y’ikibazo, amateka n’uburemere bwacyo. Ikintu cy’ingenzi ni uko ibibazo bya RDC bifite umuzi imbere mu gihugu.
Icya mbere ni uko kimaze imyaka myinshi cyarabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro irenga 130 guverinoma itabashije kugira icyo ikoraho. Ibyo byagize ingaruka mbi mu buryo butaziguye ku mutekano w’ibihugu bituranyi birimo n’u Rwanda.
Inshuro nyinshi RDC yagiye yikuraho inshingano mu by’umutekano wayo ikazegeka ku muryango mpuzamhanga cyangwa ku bihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania n’u Burundi.
Guverinoma n’igisirikare cya Congo, ntibananiwe kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke gusa ahubwo barabisuzuguye ubwo bananirwaga kubahiriza amasezerano y’amahoro basinyanye n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba. Ruswa muri bamwe mu bagize guverinoma ya RDC, abanyepolitiki n’abasirikare ireze. Ubufatanye n’inyeshyamba mu bikorwa bigamije inyungu nk’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu bizanira inyungu bamwe mu bari muri guverinoma bikanaba isoko y’ubukungu ku nyeshyamba.
Mu rwego rwo guhunga inshingano zayo no kwiyambura umwambaro w’intege nke mu nshingano zo kubahiriza iby’ibanze abaturage bakwiye gukorerwa, abategetsi ba RDC baciye umuvuno wo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku gihugu gituranyi, u Rwanda rudafite inyungu mu makimbirane yo muri iki gihugu ahubwo ruhanganyikishijwe n’ingaruka zayo ku mutekano warwo.
Abasesenguzi mpuzamahanga batoye umuco wo kunenga u Rwanda ku bw’ibikorwa bya M23. Ariko ku muntu wese umenyereye amateka yo muri aka karere n’iby’uyu mutwe, azi ko atari ukuri. M23 ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba yabayeho nyuma y’aho bamwe bitandukanye n’igisirikare cya Congo, FARDC.
M23 igaragaza ishingiro ry’agahinda kayo nk’intege nke za leta mu gushyira mu gisirikare abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda no kurinda bagenzi babo ibikorwa by’ubwicanyi n’itotezwa.
Guverinoma y’u Rwanda ntishyigikira ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose. Twamagana mu buryo bweruye ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abasivile bikozwe n’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro mu karere.
Kuba FARDC ikomeje gufasha FDLR, ni ikintu gihangayikishije ku mutekano w’u Rwanda n’ituze ryifuzwa n’umuryango mpuzamahanga no kurengera abanyantege nke. FDLR igizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi n’umutwe witwaraga gisirikare wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanyuma bahungira mur RDC yahoze yitwa Zaire nyuma yo gutsindwa ndetse jenoside igahagarikwa.
Mu myaka 29 ishize, uyu mutwe wagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda nubwo bitawuhiriye; wakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo no kuyinjiza mu baturage b’iki gihugu, ibi byiyongeraho kwibasira, kwica, gutoteza no gusambanya Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
FDLR yaremerewe gukora ibyo bikorwa ku manywa y’ihangu; ibikorwa byayo ntibyigeze byamaganwa ahubwo byakwirakwijwe na bamwe mu bagize guverinoma n’igisirikare.
Itsinda ry’impuguke za Loni mwashingiyeho mu nteko, ryagaragaje neza ko FARDC ishyigikira kandi igakorana na FDLR mu gihe abanye-politiki ba RDC bashyigikira imvugo zihembera urwango, bakangurira abaturage kwitabira ikibi no gutoteza Abatutsi b’Abanye-Congo n’abavuga Ikinyarwanda.
Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu yatanze impuruza inshuro ebyiri mu matangazo yasohoye ku wa 30 Ugushyingo 2022 na 24 Mutarama 2023, agaragaza impungenge ku ikwirakwizwa ry’imvugo zibiba urwango, zihamagarira abantu ivangura, itoteza n’ihohotera mu gihugu hose.
Mu Karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda rushyize imbere amahoro. Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC umaze igihe ugira ingaruka ku ihungaba ry’amahoro n’iterambere ry’u Rwanda. Kuva mu Ugushyingo 2022 buri munsi impunzi zigera ku 100 zambuka umupaka zihunga itoteza zikorerwa muri RDC zikaza gushaka ubuhungiro mu Rwanda.
U Rwanda rumaze kwakira ibihumbi 75 by’izi mpunzi ndetse mu byumweru bya vuba aha byabaye ngombwa ko dushyiraho inkambi nshya y’agateganyo kugira ngo tubashe guhangana n’iki kibazo.
Ntacyo twungukiramo ahubwo duhombera byose muri iki kibazo cy’umutekano muke. Ku bw’iyo mpamvu u Rwanda rwakomeje gushyigikira ibikorwa byimakaza amahoro mu karere rimwe na rimwe ku bufatanye na guverinoma ya RDC, ubundi rugashyigikira ibikorwa by’amahoro muri Afurika no ku isi. U Rwanda ruri mu bihugu bitanga umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ku isi.
Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo no kuwitirira u Rwanda bifite impamvu za politiki kandi guverinoma ya RDC ni yo ibyungukiramo. Biteganyijwe ko RDC izagira amatora ya perezida mu mpera z’uyu mwaka kandi nk’uko bisanzwe iyo amatora yegereje, ubuyobozi bushaka umwanzi wa baringa bugashishiskariza abaturage kumwibasira.
Ibirego by’urwango icyo bigamije ni ukwiyambura inshingano mu by’umutekano, ituze n’iterambere. Iyi ni yo mpamvu FARDC yakomeje gukwirakwiza imvururu mu Burasirazuba bw’igihugu no kugerageza gushotora u Rwanda.
Mu bikorwa by’ubushotoranyi harimo ibyagiye byisubiramo ku butaka bw’u Rwanda nk’ibyo kuvogera ikirere cy’u Rwanda hifashishijwe indege y’intambara, igiheruka kikaba cyarabaye ku wa 24 Mutarama 2023.
Ibi bikorwa hamwe n’ibyo kutubahiriza ku bushake ibyemezo bigamije kugarura amahoro n’umugambi wo gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi biri mu biteye impungenge cyane.
Umuryango mpuzamahanga ukwiye guhatira RDC kubahiriza ibyavuye mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, bivuye mu buhuza bw’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
Ibi biganiro byerekana inzira nyayo igana ku mahoro mu karere. Ku ruhande rw’u Rwanda twiteguye gukora ibishoboka byose ngo dutange umusanzu wacu mu kugerwaho kwayo kandi duha agaciro ibikorwa by’u Bwongereza n’abandi bafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushyigikira iyi gahunda.
Hagati aho turashaka ko ukuri kw’ibi bibazo kumenyeskana ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo niteguye gukomeza kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo nawe niba ubishaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!