00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryakuye Karongi ku kuba rukurikirizindi mu bizamini bya Leta

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 21 August 2026 saa 06:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje icyafashije aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba kuva mu twa nyuma kakaza mu turere twa mbere mu gutsindisha ku rwego rw’igihugu ari ingamba kafashe nyuma yo kutishimira umusaruro kagize mu myaka ibiri ishize.

Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2025/2026, mu mashuri abanza Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’Igihugu kavuye ku mwanya wa 21 umwaka ushize n’umwanya wa 27 mu myaka ibiri ishize. Bivuze ko mu mwaka ushize kazamutseho imyanya 19 mu gihe ugereranyije n’imyaka ibiri ishize kazamutseho imyanya 22.

Mu bizamini bya Leta bisoza icyiro rusange, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’igihugu kavuye ku mwanya wa 11 kariho umwaka ushize n’umwanya wa 25 kariho mu myaka ibiri ishize.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bishimiye uyu musaruro avuga ko wakomotse mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’uburezi bakoze.

Ati “Nyuma yo kubona ko Akarere kacu gakomeje kuza inyuma mu bizamini bya Leta twarababaye, bituma dutegura umwiherero uvuga ku burezi gusa, twereka abayobozi b’amashuri ko kuba abana bari gutsindwa mu bizamini bya Leta biri guterwa n’uko batari kuba hafi y’abarimu n’abanyeshuri”.

Ngarambe avuga ko we ubwe yasuye ibigo by’amashuri agasanga hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bageraga ku ishuri Saa Tatu abanyeshuri bahageze Saa Moya za mu gitondo.

Ahandi biberaga muri gahunda zabo, ugasanga hari abari bafite utubari, abandi ari abapasiteri umwanya wabo munini bawumara mu bikorwa bya korali n’ibindi.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero ni ugushyiraho isaha mu gitondo yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri (etude).

Umukozi mu ishami ry’uburezi mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yo gusubiramo amasomo itangira Saa Kumi n’Ebyiri imaze kuba umuco mu mashuri ya Karongi hafi ya yose.

Ati “Iyo saha yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri iri mu byatumye tuva mu myanya ya nyuma mu gutsindisha ariko siyo gusa”.

Mu bindi byafashije Karongi kuza mu turere twa mbere mu gutsindisha harimo no kuziba icyuho cy’abarimu, kuko umwaka ushize aka Karere kaburaga abarimu barenga 200.

Akarere kandi kakoze impinduka mu buyobozi bw’amashuri abayobozi barenga 100 bakurwa mu bigo bari bamaze imyaka irenga 10 bayobora bimurirwa ku bindi bigo. Ikindi cyakozwe ni uko abayobozi b’amashuri 39 bakuwe muri izo nshingano bagirwa abarimu basanzwe.

Mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

Uyu mubare w’abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku rugero rwa 64%.

Karongi yakundaga kuza mu myanya y'inyuma yikubise agashyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages