00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ian Kagame mu bofisiye bashya binjiye muri RDF (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 November 2022 saa 10:21
Yasuwe :

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare. Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Abasoje amasomo uko ari 568 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, bambitswe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Barimo abize mu Rwanda n’abize mu mahanga.

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF yagombaga kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yashimye abarimu bigishije aba basirikare bashya binjiye muri RDF, kimwe n’ibihugu by’inshuti byahaye amahugurwa abana b’u Rwanda.

Yakomeje ati "Ababyeyi ndabashimira cyane kuba mwaremeye ko abana banyu bashobora kujya muri uyu mwuga ndetse mukabibashishikariza, nabo ubwabo mbashimira kubera ko byahereye ku bushake bwabo kurusha ko babishyizwemo n’abandi."

Yavuze ko barangije amezi 12 y’amasomo n’imyitozo bikomeye. Yabashimiye ko babyifashemo neza bakarangiza amasomo bavanyemo ubumenyi n’ubushobozi butandukanye, bijyanye n’imbaraga n’imyifatire byiza.

Yakomeje ati "Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w’igihugu n’amajyambere y’abagituye. Ndagira ngo ngire icyo mvuga hano: Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’igihugu cyacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga, ni ukurinda Abanyarwanda, igihugu n’abagituye bose, ndetse n’amajyambere tuganamo, twubaka. Ni cyo bivuze, niho duhera."

"Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu, muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza."

Ian Kagame yahawe ipeti mu gisirikare, mu gihe mu 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ian Kagame ni umwe mu bagiye kwinjizwa muri RDF
Biteganyijwe ko Ian Kagame yinjizwa muri RDF hamwe na bagenzi be basoje amasomo mu mahanga, basaga 20
Ian Kagame aherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Bwongereza

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages