00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Nyaruguru hamaze gutangwa inka ibihumbi 16 muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 11 June 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko hamaze gutangwa inka 16.677 muri gahunda ya Girinka, zahinduye imibereho y’abaturage mu buryo burunyanye burimo kongera umukamo, gutanga ifumbire n’amafaranga.

Ibi byatangajwe ku wa 08 Kamena 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru, cyahujwe no koroza inka zihaka 16 imiryango itishoboye, zatanzwe ku bufatanye na Compassion International Rwanda, binyuze mu mushinga RW0733 EAR Mpanda.

Mu karere ka Nyaruguru habarurwa abafatanyabikorwa basaga 80 barimo na Compassion International Rwanda, imaze gutanga inka 80, amatungo magufi n’ubundi bufasha burimo inzu n’ibindi byatwaye asaga miliyari 2.8 Frw mu 2025/2026.

Byakozwe hagamijwe gukura abaturage mu bukene, aho imirimo yayo inyuzwa mu mu matorero ya gikirisitu akorera i Nyaruguru.

Umuyobozi muri Compassion International Rwanda, Epaphrodite Nzaramyimana, yavuze ko Perezida Kagame ari we wababereye urugero rwatumye bayoboka gahunda ya Girinka, kuko babonye isubiza ibibazo byose by’imibereho y’Umunyarwanda.

Ati “Iyi gahunda ya Girinka ihuza n’intego yacu yo kugobotora umwana ingoyi y’ubukene mu izina rya Yesu, ni wo murimo wacu kandi tuzanakomeza, kuko bizamura ubuzima bw’imiryango, cyane cyane iy’ubushobozi buke.”

Uwimana Clémence wo mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mpanda worojwe inka, yabwiye IGIHE ko umuryango we utunzwe n’ubuhinzi ariko babukoraga nabi kubera kutagira ifumbire.

Uwimana yavuze ko atazibagirwa uko mu mwaka ushize wa 2025 barumbije ibigori bitewe no kubura ifumbire ihagije, aho yari yiteze ibilo 500 akahakura ibitarenze 120 gusa.

Ati “Inka ifite agaciro mu buryo bwinshi kuko ibasha kuguha ibishingwe imirima ikarumbuka, amata y’abana akaboneka, urugo rukazamuka. Ituruhuye kujya gusasa mu biraro by’abandi dushaka ibishingwe, tuzajya tubibona ku yacu kandi bihagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye imiryango yorojwe inka ko ihawe amahirwe y’iterambere, bityo badakwiye gusubira inyuma, ndetse abasaba no kuzoroza abandi.

Ati “Izi nka mworojwe zirahaka, muzifate neza, mwumve ko nizibyara mugomba guhita mworoza abandi, kuko amajyambere twifuza ko agera kuri bose, ntawe usigaye inyuma.”

Gahunda ya Girinka iri mu zishyirwamo imbaraga mu Karere ka Nyaruguru kuko mu myaka itanu ishize hatanzwe inka 3.146, mu gihe muri uyu wa 2025/2026 wonyine hatanzwe inka 835 ziri gutangwa mu baturage.

Muri Mutarama 2026 mu Karere ka Nyaruguru, habarurwaga inka 46.824, aho harimo uruhare rwa gahunda ya Girinka imaze gutangamo izisaga ibihumbi 16, ibyatumye umukamo wiyongera kuko i Nyaruguru hakusanywa litiro 746.000 z’amata ku kwezi.

Mu mwaka wa 2025/2026 guteza imbere gahunda ya Girinka byarakomeje, aho biteganyijwe ko izakoreshwamo nibura miliyari 1 Frw muri uyu mwaka gusa.

Imibare yagaragazaga ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga gahunda ya GIRINKA kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye zakomeje gutanga umusaruro.

Mu 2025 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko umusaruro w’umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.

Abafatanyabikorwa batandukanye bafasha Akarere ka Nyaruguru mu iterambere binyuze muri gahunda nyinshi zirimo na Girinka
Meya w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yasabye aborojwe inka kuzoroza abandi kugira ngo na bo bagerweho n'iterambere
Umuyobozi muri Compassion International Rwanda, Epaphrodite Nzaramyimana, yavuze ko bamaze gutanga asaga miliyari 2 Frw mu mwaka umwe afasha muri Gahunda ya Girinka
Uwimana Clémence wahawe inka ayitezeho umusaruro ufatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages