00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Nyamasheke hari kubakwa irerero ry’amafi rya miliyari 20 Frw

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 August 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Ikigo Kivu Choice cyatangaje ko umushinga wo kubakwa irerero ry’amafi wa miliyari 20 Frw rizajya ritanga abana b’amafi miliyoni zirenga 12 ku kwezi urimbanyije.

Ikigo Kivu Choice gikorera mu Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, worora amafi yo mu bwoko bwa tilapia.

Iki kigo gifite intego yo kwagura ubworozi ku buryo bizagera mu mwaka wa 2029 gisarura toni 30.000 ku mwaka ni ukuvuga hafi 50% by’umusaruro w’amafi mu gihugu hose.

Biri mu ntego y’u Rwanda aho rwihaye iyo kongera umusaruro w’amafi mu Rwanda ukagera kuri toni 77.700 ku mwaka bitarenze 2029 uvuye kuri toni 48.133 zasaruwe mu mwaka wa 2024.

Ni urugendo Guverinoma y’u Rwanda ijyanamo n’abashoramari, barimo abanini bashoye imari yabo mu bworozi bw’amafi bukorerwa mu biyaga bitandukanye mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa n’Iterambere muri Kivu Choice, Lambert Kabayiza mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu byo bari gukora kugira ngo bazagere ku ntego yo gusarura toni 30.000 ku mwaka bavuye kuri toni 9.600 ku mwaka harimo no kubaka irerero ry’abana b’amafi ahitwa Mwaga mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Ati “Imirimo yo kubaka irerero ry’abana b’amafi mu Karere ka Nyamasheke imaze amezi umunani itangiye. Ni irerero rinini rizajya riduha abana b’amafi barenga miliyoni 12 buri kwezi rikaba rizuzura ritwaye arenga miliyari 20Frw.”

Ubusanzwe abana b’amafi iki kigo kibategurira mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ahari ibyuzi bikoreshwa n’iki kigo ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Ibyo bituma buri munsi imodoka zipakiye abana b’amafi zihaguruka mu Karere ka Gisagara zijyanye abo bana mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano aho ayo mafi yororerwa.

Mu myaka ine iki kigo kimaze gikorera mu Karere ka Nyamasheke kimaze kuhashora miliyari 20Frw. Kikaba cyarahaye akazi abarenga 800 giteganya kwongera bakazagera ku bakozi 1200 uko ibikorwa byacyo byaguka.

Magingo aya iki kigo gisarura toni 30 z’amafi ku munsi avuye kuri toni 15 zasarurwaga mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Intego ni ukuyongera akagera kuri toni 80 ku munsi ku buryo muri toni ibihumbi 77 u Rwanda ruteganya kuzajya rusarura ku mwaka bitarenze 2029 hazaba harimo toni ibihumbi 30 za Kivu choice.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko iki kigo gifite uruhare runini ku iterambere n’imibereho myiza atari mu Karere ka Nyamasheke gusa ahubwo no mu gihugu hose kuko cyongereye ingano y’amafi aribwa mu gihugu kikanagira uruhare mu kugabanya ingano y’amafi atumizwa mu mahanga.

Iki kigo cyatangiye guha ku buntu amarero atanu n’ibigo bine by’amashuri y’incuke amafi mu rwego rwo kurwanya igwingira mu Karere ka Nyamasheke.

Mu mishinga iki kigo giteganya gukora harimo no gukora ifu y’amafi izajya yifashishwa mu kongera indyo yuzuye.

I Nyamasheke hari kubakwa irerero ry’amafi rya miliyari 20 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages