00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Ngoma hagiye gufungurwa kaminuza isimbura UNATEK

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 August 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko mu Mujyi wa Kibungo hagiye gutangizwa indi kaminuza nyuma y’uko iyahoze ari UNATEK imaze imyaka itandatu ifunze imiryango, kandi yari mu byafashaga Umujyi wa Kibungo kongera urujya n’uruza no kwihutisha iterambere.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonangira Nathalie, mu kiganiro yagiranye na RBA.

Muri Nyakanga 2020 Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK), yamenyekanye cyane nka UNATEK, nyuma y’ibihombo yagize byatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18 yose.

Icyakora, mu 2022 aka karere kaje kunguka indi kaminuza ubwo hafungurwaga ishami rya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ndetse hakaba n’Ishami ry’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Ngoma (RP Ngoma College).

Meya Niyonagira ariko yagaragaje ko iyo kaminuza ndetse n’ishuri rikuru bidahagije, kuko kuva Kaminuza ya Kibungo yafungwa, urujya n’uruza rushingiye ku burezi muri uyu mujyi rwagabanutse cyane.

Ni muri urwo rwego aka Karere kageze kure umushinga wo gutangiza indi kaminuza izaza isimbura UNIK.

Ati “Turi gukora uko dushoboye ngo iriya kaminuza igaruke ariko itari UNIK. Hari abandi bafatanyabikorwa turi gukorana kugira ngo habe indi kaminuza yigenga. Tubigeze kure rwose kuko ubu bari kwaka ibyangombwa mu Nama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi kaminuza nshya nimara gutangira urujya n’uruza mu Mujyi wa Kibungo ruzarushaho kwiyongera, bikagira uruhare mu kwihutisha iterambere kugira ngo ujyanye n’igihe.

Kujyanisha uyu mujyi n’igihe kandi bizajyana n’indi mishanga yo kuvugurura imyubakire n’ibindi bikorwa by’iterambere muri rusange kuri hegitari zirenga 300 z’imirenge itatu ifite ibice bigize Umujyi wa Kibungo.

Meya Niyonagira yongeyeho ko kuri ubu aka Karere katangiye kureba uburyo bw’ubuhahirane bwo kubyaza umusaruro umuhanda Ngoma-Ramiro uri gukorwa ugera mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko kuba hari kubakwa Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga.

Ati “Uyu muhanda niwuzura, isoko rizaba ritwegereye cyane. Niba ari ukujya i Kigali hazaba ari hafi cyane. Niba ari mu kujya ku Kibuga cy’Indege na byo ari hafi ku buryo bikeneye kujya mu mahanga na byo bizaba ari hafi cyane.”

Yashimangiye ko ibyo bazabyaza umusaruro cyane ari ugukorana n’abashoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, aho umusaruro wabo uzaba ufite isoko rinini n’uburyo bworoshye bwo kurigeraho.

I Ngoma hagiye gufungurwa kaminuza isimbura Kaminuza ya Kibungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages