00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Musanze hatashywe uruganda ruzajya rukora toni 250.000 z’ibyuma ku mwaka

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 11 September 2026 saa 06:39
Yasuwe :

Ministiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yatashye ku mugaragaro uruganda ruzajya rukora ibikoresho bikoze mu byuma byiganjemo ibikoreshwa mu bwubatsi.

Uru ruganda rwitwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd rwafunguwe kuri uyu wa 11 Nzeri, ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Musanze kiri mu Murenge wa Kimonyi.

Rwubatswe n’abashoramari bo mu Buhinde, aho rwuzuye rutwaye miliyoni 20 z’Amadolari (miliyari 29 Frw), rukazajya rukoresha ingufu zingana na megawati 40 ku munsi.

Uru ruganda nturuzajya rushongesha ibyuma bishaje rubikoramo ibindi byuma, ahubwo ruzajya rushongesha amabuye yo mu Rwanda, cyane cyane aboneka mu birombe biherereye mu Karere ka Rulindo.

Nyuma yo gushongesha ubwo butare ni bwo buhinduka icyuma maze icyo cyuma kigakorwamo ibikoresho bitandukanye.

Byitezweho ko ruzajya rukora amoko arenga icumi y’ibikoresho bikoze mu cyuma birimo imisumari, insinga z’ibyuma, amatiyo y’ibyuma, fer à béton ndetse n’ibindi byiganjemo ibikoreshwa mu bwubatsi.

Mu muhango wo gufungura uru ruganda kumugaragaro, Ministiri w’Intebe yavuze ko uru ruganda ruzongera ingano y’ibikorerwa mu Rwanda hatibagiwe no kongerera agaciro ibihari.

Yagize ati "A1 Iron & Steel Ltd izatuma u Rwanda rubasha kugabanya ibyo rutumiza mu mahanga dore ko kuri ubu rwatumizaga hanze ibikoresho by’ibyuma bifite agaciro ka miliyoni 100$.”

Yavuze ko kandi uru ruganda ruzashyira u Rwanda ku gasongero k’ibihugu byohereza ibikoresho by’ibyuma hanze, cyane cyane mu karere.

Amahirwe ku Baturarwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko uru ruganda rugaragaza icyizere abashoramari bafitiye u Rwanda cyane cyane ndetse ko ruje gufasha iyi ntara mu iterambere yaba; iry’ibikorwaremezo ndetse n’inganda muri rusange.

Yagize ati "Turizera ko uru ruganda ruzatanga umusanzu ukomeye mu kurema akazi no guteza imbere ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’inganda. Ni ikimenyetso kandi ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu buhamye kandi ko bufite intego mu ry’iterambere rirambye.”

Uru ruganda ubu rufite abakozi bagera kuri 500 biganjemo Abanyarwanda, ndetse byitezwe ko ruzakomeza kubongera, bagere ku 1000.

Ruzahesha akazi kandi abandi 2500 bazaba bakora indi imirimo yo hanze yarwo ariko irushamikiyeho.

Guverineri Mugabowagahunde yijeje abashoramari bashinze uru ruganda ko ibikoresho by’ibanze bizakoreshwa bihari ku bwinshi mu Ntara y’Amajyaruguru ku buryo uru ruganda rutazigera ruhagarara kubera kubera kubura ibyo rutunganya.

Umuyobozi Mukuru wa A1 Iron & Steel Ltd, Himanshu Tiwari, yavuze ko kuzura k’uru ruganda ari intambwe nziza ndetse rukaba rufunguye urupapuro rushya mu rugendo rwo guteza imbere inganda mu Rwanda.

Yagize ati "Muri uru ruganda tuzibanda mu gukoresha ibikoresho by’ibanze biboneka mu Rwanda, ubundi tubibyazemo ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa mu bwubatsi, bizatuma duhaza isoko ryo mu gihugu imbere ndetse tunashore hanze, bityo byinjirize u Rwanda agatubutse.”

Tiwari yashimiye ubuyobozi bw’ u Rwanda ku cyerekezo gihamye bufite cyo guteza imbere urwego rw’inganda ndetse n’uburyo bufasha bukanorohereza abashoramari bashaka gushora imari mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yafunguye ku mugaragaro uruganda A1 Iron & Steel Rwanda
Imirimo yo kubaka uru ruganda yatwaye miliyari 29 Frw
Uru ruganda ni rumwe mu zizajya zikoresha umuriro w'amashanyarazi mwinshi mu Rwanda
Uru ruganda ruzajya rutunganya ibyuma mu mabuye aboneka mu Ntara y'Amajyaruguru
Ibyuma bipima toni 250.000 ni byo ruzajya rutunganya ku mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages