00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Nyabugogo

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 1 August 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwegereza abakiliya serivisi zayo, Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda Plc, yafunguye ku mugaragaro ishami rishya i Nyabugogo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’ubuyobozi bukuru bw’iyi banki, abakiliya, n’abafatanyabikorwa bayo.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin, yavuze ko impamvu habaho kurushaho kwegereza serivisi abaturage ari uko intego ya banki ari ukuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’abaturage.

Ati “Tumaze imyaka myinshi dutangiye ariko intego yacu ni ugukomeza gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakiliya bacu ndetse no kuba umufatanyabikorwa mwiza, wizewe kandi uhora ku isonga mu gutanga serivise nziza kandi inogeye buri mukiliya uje atugana. Urugendo rwacu rwo kwagura amashami rurakomeje ari nako turushaho kuba hafi yanyu.”

Mutimura yashishikarije abakiliya kurushaho gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo barusheho gukoresha umwanya wabo neza na serivise bahabwa zibagereho byihuse kandi mu gihe gito.

Umwe mu bakiliya b’iyi banki akaba n’umucuruzi ubimazemo imyaka 43 wari witabiriye iki
gikorwa, Kashugera Faustin, yashimiye serivisi nziza iyi banki ibaha, n’uko ibitaho, agaragaza ko kuva yatangira gukorana nayo amaze kugera kuri byinshi binyuze mu nguzanyo yagiye ahabwa.

Muri iki gikorwa, I&M Bank, yahembye bamwe mu bakiliya bayo babiri, amatike y’indege mu rwego rwo gukomeza kubafata neza.

I&M Bank Rwanda PLC, ifite inguzanyo zirimo imodoka n’amafaranga agera kuri miliyoni 400 Frw nta ngwate mu rwego rwo gushyigikira abakora ubucuruzi kugira ngo butere imbere, ibi byose bigakorwa nta ngwate itanzwe.

I&M Bank Plc yahoze yitwa BCR, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, ubu ikaba ari
banki ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda guhera muri Werurwe 2017.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC,Mutimura Benjamin, yavuze ko impamvu habaho kurushaho kwegereza serivisi abaturage ari uko intego ya banki ari ukuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’abaturarwanda
Gashugera Faustin, umukiliya wa I&M Bank yashimiye serivisi nziza iyi banki ibaha, n’uko ibitaho, agaragaza ko kuva yatangira gukorana nayo amaze kugera kuri byinshi binyuze mu nguzanyo
I&M yafunguye ishami rishya i Nyabugogo
I&M Bank, yahembye abakiliya bayo babiri amatike y’indege mu rwego rwo gukomeza kubafata neza
Nyuma abakiliya ba I&M Bank bakomereje ibirori muri Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages