00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yafunguye ishami rishya i Muhanga (Amafoto)

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 February 2025 saa 09:26
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yafunguye Ishami rishya mu Karere ka Muhanga, mu kurushaho kwegera abakiliya no kuborohereza kubona serivisi kandi zinoze.

Iri shami rishya ryafunguwe ku wa 06 Gashyantare 2025, mu birori byitabiriwe n’ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ubw’Intara y’Amajyepfo na bamwe mu bakiliya b’iyi banki.

Gufungura iri shami bije nk’igisubizo ku bakiliya bagorwaga no kubona serivisi z’iyi banki hafi n’abifuzaga kuba abakiliya ba I&M Bank bagasubizwa inyuma n’uko batayibonaga hafi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko iyo Banki yishimiye gufungura ishami i Muhanga, yizeza abakiliya ko ibazaniye ibyiza byinshi birimo inguzanyo zoroheye buri wese.

Ati “I&M Bank yari imaze igihe ifite abakiliya mu Karere ka Muhanga ariko bibagora kubona serivisi zacu kuko tutari tuhafite ishami. Ubu twaje kubagaragariza ko twafunguye ishami, kandi twaje no kwishimana n’abakaliya bacu tubabwira ko tubahishiye byinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimiye I&M Bank Rwanda Plc kuba yarahisemo Akarere ka Muhanga, kandi ko aya mahirwe bagiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ndabashimira ku bintu bibiri, icya mbere ni inkunga muhaye Akarere ka Muhanga, twizeye ko igiye kuzamura imishinga yaho. Icya kabiri, nagiye ndeba ibyiciro by’inguzanyo mutanga, muzi ubwenge cyane kuko mutanga amafaranga kugira ngo abyare ayandi kandi na yo abikwe muri I&M Bank.”

Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye I&M Bank Rwanda Plc ko bari babategerezanyije amatsiko menshi, kuko bahoraga bibaza impamvu idahari.

Ati “Turabashimira ko ibyo byose twibazaga mwabiboneye igisubizo mukaba mwaje, icyo twababwira nk’Akarere ka Muhanga ni uko mutazigera mwicuza impamvu mwaje, mutuzaniye amahirwe menshi nk’uko mwabigaragaje ariko namwe kuba mwaje hano ni amahitamo meza mwakoze.”

Umucuruzi wahise ufunguza konti muri I&M Bank Rwanda Plc, wo mu Karere ka Muhanga witwa Niyigaba François, yavuze ko yishimiye kubona iyi banki ibegereye, kuko yajyaga ayumva bayivuga akagira amatsiko y’igihe izazira, ubu akaba yiteguye kuyigana akagura ubucuruzi bwe.

I&M Bank Rwanda Plc ikomeje kwagura ibikorwa byorohereza abakiliya bayo, hagamijwe kubaka imikoranire myiza n’abayigana no gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

I&M Bank Rwanda Plc yahaye Akarere ka Muhanga inkunga ya miliyoni 28,6 Frw yo gufasha gukura abantu mu manegeka.

Ubwo abari bagiye gufungura ku mugaragaro ishami rya I&M Bank Rwanda Plc rya Muhanga barangajwe imbere na Mutimura Benjamin uyobora iyi banki, bari bageze aho ibirori byagombaga kubera
I&M Bank Rwanda Plc yatashye ishami ryayo rishya yashyize i Muhanga
Ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda Plc bwafunguye ishami rishya i Muhanga
Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc bahise baha serivisi abakiliya bari bagiye gufunguza konti
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin, yijeje abakiliya ibyiza byinshi bizabafasha gutera imbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimiye I&M Bank Rwanda Plc kuba yarahisemo gufungura ishami mu Karere ka Muhanga
I&M Bank Rwanda Plc yahaye Akarere ka Muhanga inkunga ya miliyoni 28,6 Frw yo gufasha gukura abaturage mu manegeka
Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye I&M Bank Rwanda Plc ko yahisemo gufungura Ishami mu Karere ka Muhanga
Ibiro bishya by'ishami rya I&M Bank Rwanda Plc rya Muhanga
Gufungura ishami rya I&M Bank Rwanda Plc i Muhanga byitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi b'amadini
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin aganira n'abitabiriye igikorwa cyo gutaha ishami rishya ry'iyi banki rya Muhanga
Ibirori byo gutaha ishami rishya ry'i Muhanga rya I&M Bank Rwanda Plc byitabiriwe n'abantu batandukanye
Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc biyemeje gufasha abatuye mu Karere ka Muhanga kubona serivisi z'imari zinoze

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .