Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 bikaba 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.
Umuyobozi ushinzwe guhanga Udushya muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Henry Chinedu Obike, ubwo yari mu biganiro bigamije guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu bigo by’imari yabereye i Kigali ku wa 24-26 Gashyantare 2025, yatangaje ko I&M Bank Rwanda ifasha ibigo bito n’ibiciriritse kumenya ibyo bakeneye mu bucuruzi bwabo kuko bazi neza ko iyo byitaweho bigira uruhare mu iterambere.
Yahamije ko ibigo bimwe bikeneye ubumenyi mu ibaruramari ibindi bikagira ibibazo byo kubona inguzanyo, ariko binyuze mu bigo bitandukanye bifatanya na I&M Bank Rwanda, iyi banki ikaba iguriza ibigo bito n’ibiciriritse ku nguzanyo ziba zishingiwe ku kigero cya 90%.
Abakora mu rwego rw’ubuhinzi bo bafashwa kubona ubwishingizi bw’ibihingwa ndetse no mu gihe bejeje, bagahuzwa n’abakiliya ku buryo umusaruro wabo ubafasha kongera gushora imari no kwishyura inguzanyo bafashe.
Ati “Tubahuza n’abakiliya, nk’abagura ikawa n’icyayi turabahuza ubundi tukanabaha amafaranga ku buryo igihe abakiliya baguze umusaruro wabo, babasha kwishyura amafaranga bahawe.”
Chinedu Obike yavuze ko mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ugushyira hamwe ibigo bito n’ibiciriritse ku buryo byafashwa gukora ibicuruzwa bishobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hari abantu babikora ariko mu buryo butazwi. Dukwiye gushyiraho uburyo buzwi. Tugiye gushyira ibigo bito n’ibiciriritse hamwe, niba ari abatuganya ubuki kuko umusaruro muri Amerika bakeneye ntitwabasha no kuwugezaho kuko bucuruzwa mu masoko arenga ibihumbi 20 mu gihugu hose, ni gute twagera kuri iryo soko?”
Uyu muyobozi yavuze ko hari Abanyafurika benshi bari ku yindi migabane bakeneye ibicuruzwa biva mu bihugu byabo nk’ubugari n’ibindi, ariko hakabura ibifite ubwiza bwajya kuri iri soko.
Abayobozi b’ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bo bagaragaje ko hakwiye no kubaho uburyo bwafasha kugabanya ibiciro byo kwishyurana kugira ngo ibigo bito n’ibiciriritse birusheho kuyoboka ikoranabuhanga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!