Mu nama ku myiteguro y’isarura yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasurazuba, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Uturere ndetse n’Abahagarariye ibigo bigura umusaruro w’ubuhinzi, abahagarariye Koperative z’Abahinzi ndese n’abagurisha inyongermusaruro, hagaragajwe ko muri rusange umusaruro uteganyijwe ari mwinshi ariko abahinzi bagaragaje ikibazo cy’uko batinda kubona amasoko bamwe bakotsa umusaruro baba bejeje .
Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’igihugu ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu gihembwe cy’ihinga cya mbere(Season 2016 A), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko hitezwe umusaruro mwinshi aho ibigori bizatanga umusaruro ugera kuri toni 390.000, umuceri toni 36.117 naho ibishyimbo toni 142,804.
Ariko nubwo hitezwe umusaruro mwinshi, abahinzi bo muri iyi Ntara bavuze ko bari babangamiwe n’ikibazo cy’abamamyi, aho bamwe mu baturage bashukishwa amafaranga bakagurisha imyaka baba bejeje ku giciro kiri hasi kugira ngo bakemure bimwe mu bibazo baba bafite.
Umuhinzi w’ibigori wo mu Karere ka Nyagatare, Jean Pierre Rukundo yavuze ko mu gihe bejeje imyaka itandukanye ngo bategereza amasoko baba barijejwe na Leta, ariko batinda gato kugurirwa uwo musaruro kubera ko bamwe muri bo baba bafite ibibazo bitandukanye mu ngo zabo, bagahitamo kuwugurisha kuri make kugira ngo bikenure.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamaliya, yasabye abaturage kwitegura neza isarura ry’igihembwe cya mbere, bagahunika neza uwo musaruro kugira ngo uzabashe kubagirira akamaro ndetse by’umwihariko birinda abamamyi babashuka bakabagurira ku giciro cyo hasi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Innocent Musabyimana, yavuze ko muri iyi Ntara hashyizwe imbaraga nyinshi zo gufasha abaturage kunoza uburyo umusaruro uzahunikwa kuko ari ho hitezwe mwinshi.
kuri ubu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo irimo gukorana n’abahinzi mu kubaha ibikoresho bizabafasha guhunika neza umusaruro bejeje bahabwa za shitingi ndetse no gutunganya neza ubwanikiro.
Ibigo bitandukanye nka RGCC, EAX, CHAI, SOYCO n’ibindi byari byitabiriye iyi nama bikaba byatanze icyizere ku bahinzi ko umusaruro wabo uzagurwa kandi ku giciro cyiza.



















TANGA IGITEKEREZO