Ni hoteli yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 22 Mutarama 2025, ikaba iya mbere iki kigo gifunguye muri Kenya. Iri hagati mu mujyi wa Nairobi hafatwa nk’ahabereye kwakira ibirori, ingendo z’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, ikagira ibyumba 219.
Iyi hoteli kandi yubatse ahegereye ibice nyaburanga ku buryo abakiliya bayo babasha gusura byoroshye Inzu Ndangarurage ya Kenya iri i Nairobi, gusura Ishyamba rya Karura, Pariki y’Igihugu ya Kenya iri i Nairobi, ndetse babasha no guhahira mu maguriro akomeye byegeranye arimo iryitwa SARIT n’irya Westgate.
Ubwo iyo hoteli yatahwaga ku mugaragaro, Umuyobozi wa Hyatt Hotels Corporation mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Stephen Ansell, yavuze ko icyo kigo cyishimiye kugira ishami ryacyo muri Kenya kandi ko ari intambwe ikomeye bateye.
Ati “Twishimiye gufungura ishami rya hoteli yacu muri Kenya. Ni intambwe ikomeye mu kwagurira ibikorwa byacu muri Afurika. Ibi bigaragaza umuhate wacu mu gufungura amashami ahantu hazwi cyane kandi bihura n’ibyifuzo by’abakiliya bacu muri iki gihe.Twishimiye guha abakiliya n’abanyamuryango ba Hyatt hose ku Isi andi mahitamo y’ahantu bashobora gusohokera.”
Umuyobozi Mukuru wa Hyatt Regency Nairobi Westlands, Igor Jovovic, yasezeranyije ababagana serivisi z’indashyikirwa zituma bahagirira ibihe byiza.
Ati “Twishimiye gufungura Hyatt Regency Nairobi Westlands aho abatugana bazishimira byinshi byihariye mu gihugu cya Kenya.Imiterere ya hoteli yacu ishingiye ku miterere ya Kenya kandi dufite amafunguro ateguye neza, y’ubwoko bwinshi kandi afite icyanga.Dufasha abantu kugira ibihe bitazibagirana hano i Narobi nka hamwe mu hantu heza ho gusura ku Isi.”
Mu byumba 219 ifite, harimo ibigera ku 147 by’amoko atandukanye byo kuraramo ndetse n’ibiri ku rwego rwa ‘apartments’ 72. Buri cyumba kirimo televiziyo ya ‘pousse’ 65, internet y’inziramugozi, Wi-Fi, yihuta n’ubwogero bugezweho.
Harimo kandi udukoresho dufasha guteka ikawa n’icyayi ndetse na firigo yo gukonjesha ibindi binyobwa. Ibyo kandi byiyongeraho kuba ari ibyumba bitatse neza ku buryo bifasha abarimo kuryoherwa n’ibihe barimo.
Mu bijyanye n’igikoni Hyatt Regency Nairobi Westlands itegura neza cyane amafunguro yo muri Kenya, muri Afurika ndetse n’ay’ahandi ku Isi.
Ibyo biherekezwa n’ibinyobwa by’amoko yose harimo imitobe, ikawa z’amoko yose, ibisembuye byo muri Kenya n’ibindi mpuzamahanga bibarizwa muri kabari kayo kiswe District six.

Mu gihe cyo gufata amafunguro n’ibinyobwa kandi abakiliya b’iyi hoteli baba bari kumva umuziki unogeye amatwi.
Hari kandi ahatangirwa serivisi zo kwiyitaho zirimo nka ‘gym’ ya siporo iri ku buso bwa metero kare 270 harimo ibikoresho bitandukanye bifasha gukora siporo ndetse n’ahandi hangana na metero kare 140 hakorerwa siporo ariko harimo n’inzobere zifasha abazikora kubungabunga ubuzima bwabo. Ibyo byiyongeraho ‘piscine’ ya meterokare 97 iri mu igorofa rya karindwi.
Abaturiye iyi hoteli kandi bashyiriweho aho gukorera siporo bihoraho kandi bagahabwa n’andi mahirwe yo koga muri ‘piscine’, kujya muri sauna n’ibindi bitandukanye.
Hyatt Regency Nairobi Westlands ifite ibyumba 10 by’inama bitandukanye harimo ibyakira abantu bake n’ibyakira abantu benshi biri ku buso bwa metero kare 2000.
Ahakorerwa inama hari umwanya uri hejuru y’igorofa rya nyuma uri mu byumba binini by’inama muri Afurika y’Iburasirazuba kandi uhari aba yitegeye umujyi wa Nairobi wose.
Hyatt Hotels Corporation ni ikigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Chicago wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kikabarizwamo amahoteli arenga 1.350 mu bihugu 79 ku Isi. Hoteli z’iki kigo zizwi cyane ku izina rya Hyatt Regency aho izirenga 240 ziri mu bihugu 40 hirya ni hino ku Isi zihuriye kuri iryo zina.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!