Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu w’Igonde mu Kagari ka Nyangazi. Yararwaye araremba yivuza ku Kigo Nderabuzima cya Simbi, bamwohereza ku Bitaro by’Akarere ka Huye nabyo bimwohereza kuri CHUB, agera kuri CHUK no ku Bitaro bya Kanombe yivuza barabuze indwara.
Yagerageje kwivuza abaganga babura indwara bituma imitungo yose irimo moto n’inka yari atunze bigurishwa kugeza ubwo afashe inguzanyo ya miliyoni imwe muri banki.
Ati “Nari umumotari ni wo wari umwuga wanjye, ni wo wari untunze nari nywumazemo imyaka ine urumva ko nari nkiyubaka. Nabanje kuzenguruka aho hose nivuza babanza kugenda babura indwara, haza kubonekamo hypertension (umuvuduko w’amaraso) ariko ntijye imanuka na gato.”
Nyuma yaje gusaba umuganga kumukorera ibizamini byose hakamenyekana mu by’ukuri igitera uwo muvuduko w’amaraso, amupimye asanga impyiko zombi zarangiritse.
Kwa muganga bamubwiye ko bisaba ko impyiko ze bazikuramo hakahoneka umuntu umuguranira imwe kugira ngo abashe kubaho.
Yabonye umuntu wemera kumuha impyiko imwe ariko abura ubushobozi bwo kujya kuyishyirishamo mu Buhinde. Yagannye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze asaba ubufasha ariko Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumubwira ko ajya kubusaba muri Minisiteri y’Ubuzima kuko ari yo ibutanga.
Hagati muri Nzeri 2020 yahise ajya i Kigali kuri Minisitiri y’Ubuzima agaragaza ikibazo cye, bamusaba kwandika ibaruwa ariko kugeza ubu aracyategereje ko bamusubiza.
Ati “Ndandika ku itariki 17 z’ukwezi kwa Cyenda nibwo nagejejeyo ibaruwa yanjye bananyereka ko bayakiriye ariko kugera uyu munsi nta gisubizo nari nabona. Nari nagize umugisha mbona umuvandimwe yemera kunyitangira ngo ampe impyiko imwe [...] tujya imbere ya muganga atubwira ibisabwa ariko nsanga ni ibintu bihenze. Yatubwiye ko bisaba amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw kandi bikorerwa mu Buhinde.”
Yifuza ko Leta yamufasha kwivuza kandi akayizeza ko naramuka akize azakorera igihugu akacyitura ineza yagiriwe.
Imitungo imaze kumushiraho
Kanani avuga ko imitungo yose yari afite imaze kumushiraho kubera ko ahora agura imiti imufasha gukomeza guhumeka ariko afite ubwoba ko nadakira abana be bazasigara basabiriza.
Mu cyumweru kimwe anywa ibini bigura ibihumbi 35 Frw. Mu mezi 14 amaze arwaye amaze gukoresha amafaranga atari munisi ya miliyoni 3 Frw.
Ati “Urugo rwarasenyutse rugera hasi cyane, mba mfite n’ubwoba ko ntanavuwe ngo nkire abana banjye bazasabiriza kandi nari umuntu umaze kwiyubaka. Maze gutanga amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu nivuza kandi n’ubundi nta gihunduka.”
Yagurishije moto yari afite, agurisha inka yari yoroye, akoresha n’amafaranga yose yari amaze kwizigama bigeze aho agana banki afata inguzanyo ya miliyoni imwe atanga isambu nk’ingwate ariko nayo kuyishyura byaramunaniye kuko atabasha gukora.
Yabyaye abana batatu ariko mu rugo iwe atunze umuryango w’abantu umunani.
Kuri ubu asigaye arwariye mu rugo kandi ararembye kuko atabasha kugira ikintu na kimwe akora. Rimwe na rimwe ajya ku Bitaro bya Kanombe kunyura mu cyuma kimufasha kuyungurura amaraso kugira ngo abashe kubaho.
Kunyura muri icyo cyuma ku nshuro ya mbere bisaba kwishyura amafaranga ibihumbi 450 Frw noneho izindi nshuro akajya yitwaza ibihumbi 100 Frw kandi akajyayo buri cyumweru adasiba na rimwe.
Kanani Théoneste aboneka kuri nimero ya telefoni 0788211730.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!