Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, babwiye IGIHE ko banenga bamwe mu bayobozi basoje manda zabo bajenjekeye ikibazo cy’ibiyobyabwenge, basaba abagiye gutorwa kubica burundu kandi by’umwihariko bakita no ku kibazo cy’inda z’indaro zigaragara ku bakobwa bakiri bato.
Fabrice Iradukunda w’imyaka 20 y’amavuko ati “Ahanini ikibazo mbona cyitwugarije nk’urubyiruko ni ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano n’itabi, icyo navuga ni uko abayobozi batagikemuye uko bikwiye […] Abayobozi turimo kwitorera twabasaba ko badufasha bakazabica burundu, kuko iyo urebye usanga kuba bidacika, bipfira ku nzego z’ibanze aho abayobozi bahishira ababicuruza."
Gyslaine Ishimwe w’imyaka 18 y’amavuko nawe yagize ati “Icyo nifuza ko bazadufasha nk’urubyiruko rw’abakobwa, ni kureba uko inda zitateganyijwe zacika, bagashyiraho nk’umugoroba w’abakobwa, aho ababyeyi b’inararibonye bajya baza bagatanga impanuro bagakangurira abakobwa kwitwara neza no kwirinda ibishuko."
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagiye kivugwa hirya no hino mu gihugu, aho bamwe mu babyeyi bagaragaje ko kigenda gifata indi ntera bitewe n’uko inzego z’ubuyobozi zisa n’izakijenjekeye, ndetse na bamwe mu baturage bagacika intege zo gutanga amakuru.
Hari naho bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze bagaragaye bishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga, ibikwangari n’ibindi.
Mu bindi byifuzo bitangwa n’abaturage, ni uko abayobozi ku nzego z’ibanze bajya babegera bakabagisha inama kubyo bagiye gukora, bakirinda kubaka ruswa, bakabaha serivisi nziza, kandi bakajya babavuganira ku nzego zisumbuye.
Mu Karere ka Huye, amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’ Umudugudu yabaye mu cyumweru gishize, yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bigenjemo urubyiruko, aho rwagaragaje ko rwiteze byinshi ku bayobozi batowe.



















TANGA IGITEKEREZO