Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Kamena 2025, bivugwa ko yakubiswe n’abanyerondo b’umwuga bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko uyu musore ngo yafashwe n’abanyerondo ari kuririmba indirimbo y’icyunamo aho yari yicaye mu ishyamba riri munsi y’urugo, uyobora irondo akamukubita amuhora ko ari gusakuriza abaturage.
Umwe mu baturage yavuze ko ngo uyu munyerondo yahise ahuruza abandi banyerondo ngo bamumufashe, amushinja ko yamusuzuguye, maze umubyeyi we (se) yahuruzwa agasanga bamujyanye, yasubira mu rugo amutegereje agaheba kugeza mu gitondo ari nabwo byamenyekanaga ko yapfuye.
Abaturage bakomeje bagaragaza ko umurambo wa nyakwigendera wabonywe mu ishyamba rihari, mu ijosi hari akagozi gafunga inkweto, ibyo bafata nko kuyobya uburari kw’abanyerondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko iperereza kuri uru rupfu ryatangiye, ndetse ko bahumuriza umuryango wa nyakwigendera.
Ati “Abaturage batanze amakuru hari gukorwa iperereza. Turahumuriza umuryango muri rusange n’abaturage, tunabasaba kwirinda ibyaha no kubizeza ko hamwe n’inzego z’ubugenzacyaha hakorwa ibishoboka mu gutahura icyateye urupfu."
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukorerwa isuzuma, rizagaragaza icyamwishe, mu gihe uwari uhagarariye irondo ry’umwuga aha muri santere ya Matyazo nawe yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!