00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umusore arembeye mu bitaro nyuma yo guterwa ibyuma n’uwo basangiraga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe, Nshimiyimana Théogène
Kuya 29 August 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye witwa Nayituriki Emmanuel arembeye mu bitaro nyuma yo guterwa ibyuma n’uwo basangiraga mu kabari.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagaki ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye, mu gicuku cyo kuri uyu wa 29 Kanama 2026.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko basangiraga inzoga bisanzwe, noneho Nayituriki wari usigaranye amafaranga yanga ko bayanywera, mugenzi we amutera ibyuma, aramukomeretsa cyane.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUB ari naho arembeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko ukwekwaho gutera undi ibyuma afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Yagize ati "Ukekwa gukomeretsa yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana."

Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo, ibibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umusore watewe ibyuma arwariye mu bitaro bya CHUB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages